Mukura VS igiye kwerekeza muri Uganda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.11.2015 saa 10:24

Mukura Victory Sport igiye kwerekeza muri Uganda aho izakina imikino itandukanye ya gishuti mu rwego rwo gukomeza ikipe ndetse no kurushaho kwitegura isubukura rya shampiyona y’u Rwanda y’Umupira w’amaguru.

Umunyamabanga mukuru wa Mukura, Sheikh Habimana Hamdan,  yatangaje ko Mukura izagenda muri iki gihe shampiyona y’u Rwanda izaba yahagaze kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu, gusa akavuga ko bataramenya amazina y’amakipe bazahura n’amatariki nyirizina bazakiniraho.

Habimana yagize ati “nibyo koko turi hafi kwerekeza muri Uganda mu myitozo, tuzagenda mu cyumweru gitaha bidahindutse, tuzajyayo mu rwego rwo gukomeza ubufatanye hagati yacu n’ikipe ya Villa SC kuko ari nayo yadutumiye, turateganya imikino ya gicuti na Villa, ndetse Villa ikazadufasha kubona indi mikino ya gishuti n’amakipe yo muri Uganda, ni nayo izaduha amatariki nyirizina tuzagenderaho gusa byose tuzabikora muri uku kwezi k’Ugushyingo.”

mukuramuhanga15

Hamdan avuga ko impamvu bahisemo gukorera imyiteguro muri Uganda mbere y’isubukurwa rya shampiyona ari uko Villa yabatumiye ndetse ikazabishingira kubyo bazakenera byose, kandi bakaba nta bakinnyi ba Mukura bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi bikazatuma ikipe yabo yitegura neza.

Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere igiye guhagarara ibyumweru bibiri kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu Amavubi izakina na Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018, imikino izaba tariki 13 na 19 Ugushyingo 2015.

Kugeza ku munsi wa 8 wa shampiyona, Mukura iri ku mwanya wa kabiri by’agateganyo n’amanota 16 ibanzirizwa na AS Kigali ifite amanota 18.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo