Mukura itsindiwe na APR ku kibuga cyayo biyigabanyiriza amahirwe y’igikombe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.03.2019 saa 19:14

Mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona utarabereye igihe kuko amakipe yombi yari afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu , Amavubi yiteguraga umukino wa Cote D’Ivoire, kuri uyu wa gatatu ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS 2-1 ishimangira umwanya wa mbere ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona.

Mbere y’umukino, amakipe yombi yatandukanywaga n’amanota ane kuko APR FC yari ifite 48 naho Mukura VS ikagira 44. Mu mukino ubanza wa Shampiyona , Mukura VS yari yabashije gutsinda APR FC i Nyamirambo 1-0 cyatsinzwe na Gael Duhayindavyi kuri Penaliti.

Umwaka ushize ariko APR FC nayo yari yabashije gutsindira Mukura VS 1-0 kuri Stade ya Huye mu mukino wo kwishyura wa Shampiyona cyatsinzwe na Issa Bigirimana ari nawo mukino amakipe yombi yaherukaga gukinira kuri iyi Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Muhadjili Hakizimana yahuraga na Mukura VS yanyuzemo muri saison 2015/2016 ayitsindira ibitego 16. Icyo gihe ibitego umunani  muri ibyo yabitsinze ku mipira y’imiterekano (Coup franc).

Sibomana Patrick Papy yahuraga n’ikipe yahozemo mbere yo kwerekeza muri Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus. Niwo mukino wa mbere Pappy yari akiniye Mukura VS yasinyemo amezi 6 tariki 11 Gashyantare 2019. Kuva icyo gihe yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira iyi kipe yo mu Majyepfo. Pappy yasinye muri Mukura VS ayitijwemo na Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri.

Onesme Twizerimana wa Mukura VS na we yahuraga n’ikipe yahoze akinira umwaka ushize. Ally Niyonzima na we yahuraga na Mukura VS yagiriyemo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri AS Kigali. Iradukunda Bertrand yahuraba na APR FC yazamukiyemo ndetse anayikinamo mbere yo kujya mu makipe nka Bugesera FC na Police FC yavuyemo yerekeza muri Mukura VS. Rwabugiri Omar wari wabanje mu izamu rya Mukura VS na we ni umwe mu bazamukiye mu ikipe ya APR FC. Herve Rugwiro we yakiniraga mu Karere ka Huye akomokamo.

Ku munota wa 3 Mukura VS yabonye Coup Franc ku ikosa Mugiraneza Jean Baptiste Migi yakoreye kuri Iradukunda Bertrand yatewe na Pappy ariko ntiyagira icyo itwara umunyezamu Kimenyi Yves wafashe umupira bimworoheye. Ku munota wa 4 Pappy yatumye ikipe ye ibona koloneri ya mbere ku mupira yari ahinduye ugarurwa na Rusheshangoga Michel ariko ntibagira icyo bayibyaza.

Ku munota wa 5 Rwabugiri Omar yasohotse neza akura umupira kuri Lague wari umaze gusiga Rugirayabo Hassan.

Ku munota wa 10 nibwo Iradukunda Bertand yagerageje gutungura Kimenyi Yves ariko umupira uca ku ruhande gato. Ku munota wa 11 Pappy na we yahushije igitego cyaroi cyabazwe ari imbere y’izamu ku mupira yari ahawe na Bertand Iradukunda.

Ku munota wa 16 Ally Niyonzima yagerageje ishoti rikomeye ariko abakinnyi ba Mukura VS bawushyira muri Koloneri.

Ku munota wa 17 nibwo Muhadjili Hakizimana yatsinze igitego cyiza cyane ku ishoti yatereye kure, Omar Rwabugiri ntiyamenya aho unyuze. Ni ku makosa yari amaze gukorwa n’abakinnyi bo hagati ba Mukura VS. Ni igitego cya 10 Muhadjili Hakizimana atsinze muri iyi ‘saison’.

 

Ku munota wa 18 nabwo APR FC yokeje igitutu Mukura VS, Lague ateye umupira , Omar Rwabugiri awukuramo. Iki gitutu nicyo cyatumye APR FC ibona Koloneri ya 2 ku munota wa 19.

Ku munota wa 24 Ndayishimiye Christophe yari agiye gutsinda igitego cya Mukura VS ariko abanza gukora umupira n’ukuboko bimuhesha ikarita y’umuhondo.

Mukura VS yakomeje gushakisha uko yakwishyura ariko igice cya mbere kirinda kirangira bikiri 1-0.

Ku munota wa 48 Rwabugiri Omar yagize ikibazo mu itako ubwo yasaga nuwiruka atanguranwa umupira na Ally Niyonzima ariko agira ikibazo cy’imitsi yo mu itako, avurwa iminota 5 ariko biranga biba ngombwa ko asimburwa na Ingabire Aime Regis.

Ku munota wa 56 Lague yahushije igitego cyabazwe asigaranye n’umunyezamu Ingabire Aime Regis ariko atera ishoti rito.

Ku munota wa 58, Rugirayabo Hassan yabonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Mangwende Emmanuel. Ku munota wa 61, Ndayishimiye Christophe yasimbuwe na Biramahire Abeddy.

Sibomana Patrick yishyuriye Mukura VS ku munota wa 61 ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba APR FC. Ni umupira wahinduwe na Rugirayabo Hassan, Onesme awuteye ugarurwa n’abakinnyi ba APR FC , Pappy awutanga ba myugariro ba APR FC. Pappy ntiyigeze yishimira iki gitego kuko yatsindaga ikipe yamuzamuye.

Ku munota wa 70 Lague yasize abakinnyi ba Mukura VS ariko ateye ishoti ridakanganye rifatwa na Ingabire Aime Regis.

Ku munotab wa 74 , Ally Niyonzima yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Sibomana Patrick Pappy.

Ku munota wa 77 , APR FC yabonye Coup franc ku ikosa Bertrand yakoreye Ombolenga Fitina, itewe na Muhadjili, Ombolenga ashyizeho umutwe, umupira uca ku ruhande gato y’izamu ryari ririnzwe na Ingabire Aime Regis.

Ku munota wa 81, Haringingo Francis yinjije Cyiza Hussein asimbuye Twizerimana Onesme. APR FC nayo yahise isimbuza, Nshuti Innocent asimbura Nshuti Dominique Savio.

Ku munota wa 85 Muhadjili Hakizimana yateye ishoti rikomeye cyane ariko Ingabire Aime Regis arikuramo neza.

Ku munota wa 88 nibwo APR FC yatsinze igitego cya 2 kuri Koloneri yatewe na Muhadjili Hakizimana, Ingabire Regis awukuramo n’ukuboko kumwe usanga aho Migi yari ari atsindisha igituza.

Ku munota wa 90, Cyiza Hussein yabonye ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Rusheshangoga Michel.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 51. Ikurikiwe na Rayon Sports ifite 44 inganya na Mukura VS ariko Rayon Sports ikaba izigamye ibitego 19 naho Mukura VS ikaba izigamye 12.

Kuri uyu wa Kane hateganyijwe umukino wundi w’ikirarane w’umunsi wa 21 uzahuza Rayon Sports na Kiyovu SC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi babanjemo : 

Mukura VS
APR FC
Tanga igitekerezo