Mukura isezereye EL Hilal El Obeid ikomeza muri CAF confederation cup

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.12.2018 saa 20:59

Ikipe ya Mukura ikoze amateka yo kugera mu kiciro kibanziriza amatsinda ya CAF confederation cup, isezereye ikipe yo muri Sudani kuri penaliti 5 kuri 4.

Umukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018, nyuma y’uko ubanza wari wabereye muri Sudani aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Ikipe ya Mukura yari imaze iminsi mu mwiherero i Gihindamuyaga, yatangiye umukino ishaka igitego hakiri kare.Uko umukino wagendaga ugera mu minota yo hejuru, ikipe ya EL Hilal El Obeid yari yatangiye isa nk’iyugarira yaje gutinyuka itangira nayo gusatira.

Ubusatirizi bwa Mukura bwari buyobowe na Romani Frank na Christopher Ndayishimiye ntibwashoboye kugera Ku ntego yo kubona igitego.

Umutoza wa Mukura Haringingo wasabwaga gutasinda byanze bikunze ngo akomeze mu kiciro kibanziriza amatsinda yaje gusimbuza Romami yinjiza Onesme Twizerimana mu kibuga.

Ikipe ya Mukura yatangiye gusatira cyane ishaka igitego. Mu buryo bukomeye iyi kipe yabonye n’ubwo Christopher Ndayishimiye yahushije ku mupira yarahawe na Bertrand Iradukunda ari imbere y’izamu wenyine ateye umupira ujya hanze.

Ibihe bisanzwe by’umukino bingana n’iminota 90 byarangiye ari ubusa ku busa hiyambazwa za penaliti, kugira ngo haboneke ikipe ikomeza.

Hakurikiyeho penaliti

Mukura yakomeje kuri penaliti itsinze 5 kuri 4 za El Hilal EL Obeid. Zinjijwe na Saidi Iragire , Gael Duhayindavyi, Ndizeye Innocent, onesime Twizerimana na Ndayishimiye Christopher.

Mukura ikomeje mu kiciro cya kamarampaka (Playoffs) ari cyo kibanziriza amatsinda ya CAF confederation cup. Biteganijwe ko iyi kipe izahura n’imwe mu makipe izaba yasezerewe muri Champions league yayisezerera ikajya mu kiciro cy’amatsinda ya CAF confederation cup.

11 Mukura VS yabanje mu kibuga : Rwabugiri Omar, Saidi Iragire, David Nshimirimana, Rugirayabo hassan, Mutijima Janvier, Gael Duhayindavyi, Youssuf Lule, Cyiiza Hussein, Bertrand Iradukunda, Romami Frank na Ndayishimiye Christophe

11 Al Hilal El Obeid babanje mu kibuga: Ahmed Abdelazim, Omer Suliman, Maaz Abdelrahim, Ali omer, El Hami Ahmed,Mudathir Eltaib, Mohamed Musa, Yousif Ibrahim, Moalad Maki, Mofadar Mohamed na Ahmed Ibrahim Elnour

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo