Mukura irifuza kujya yakirira imikino yayo i Kigali

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.07.2014 saa 12:12 |

Mu nama rusange y’ikipe ya Mukura VS yabaye kuwa gatandatu taliki ya 21 Kamena 2014, bemeje ko bagiye gusaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ko muri shampiyona ya 2014-2015 bazajya bakirira i Kigali mu gihe Sitade ya Huye itari yaboneka.

Iyi ni imwe mu ngigo yizweho, aho abanyamuryango batakifuza kwakiriar i Muhanga nk’uko byagenze mu mikino yo kwishyura ya shampiyona iheruka. Impamvu akaba ari uko Sitade ya Huye itari yarangira ku buryo iyi kipe yahakinira.

Perezida w’iyi kipe ya Mukura VS Nizeyimana Olivier yatangaje ko bategereje ko sitade ya Huye irangira bagaheba bakaba bafashe icyemezo cyo gusaba FERWAFA ko yabemerere bakajya bakirira muri Kigali kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo cyangwa Amahoro.

Ku bijyanye na Sitade ya Huye yatangiye kubakwa muri 2011 ariko imirimo ikadindira kugeza ubu itari yarangira, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Huye Nshimiyimana Vedaste akaba yaratangaje ko kubaka iyi sitade byari mu bice bitatu, icya mbere cyo gushyiramo ubwatsi kikaba cyararangiye naho icya kabiri cyo kubaha bisanzwe kikaza gisigaje nk’amezi 3 ngo kirangire neza aho hazakurikiraho icyiciro cya 3 cyo kuyirangiza neza. Gusa Nshimiyimana avuga ko iki cyiciro cya kabiri kirangiye bitabuza ko sitade ikinirwaho.

Mukura
Mu bindi byaganiriwe muri iyi nama rusange, Mukura irashaka uburyo yakwegera abafana bayo babarurwa ikoresheje amasosiye y’itumanaho. Abafana ariko bakaba baranenzwe kuba baratereranye ikipe.

Muri nama rusange, akaba aribwo hemejwe ko Ntakirutimana Emmanuel aba umunyamabanga mukuru akaba yaragiyeho asimbura Mulindahabi Olivier wagiye muri FERWAFA. Abanyamuryango bakaba baramenyeshweje ko Mukura yazanye umutoza mushya Kayiranga Baptiste wavuye muri Gicumbi FC ndetse n’abakinnyi batandukanye barimo Nizeyimana Alphonse na Zagabe Jean Claude bavuye muri Esperance FC na Dusenge Bertin wavuye muri Marines FC, aha Perezida wa Mukura VS Nizeyimana Olivier akaba yaratangaje ko Mukura ari ikipe yo kugura abakinnyi ikabagira ibyamamare nk’uko yabikoze kuri Birori Dady, Kagere Meddie n’abandi bagiye byicamo .

Akaba avuga ko batiteguye guhanganira abakinnyi ku isoko na APR cyangwa Rayon Sports kubera amikoro. Iyi kipe ya Mukura ikaba yifuza byibura kwegukana igikombe cy’Amahoro no kuza byibura mu myanya 4 ya mbere muri shampiyona.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App