Mukura ikomeje gahunda yo kuzamura abakinnyi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.07.2014 saa 08:04

Inkuru : Mukura website

Kuva ku italiki 19 z’uku kwezi kwa karindwi umwaka wa 2014,ikipe ya Mukura Victory Sport yatangije gahunda yo gushakisha abakinnyi beza bashobora kuzakinira iyi kipe kandi bakomoka mu karere ka Huye no mu nkengero zako.

Ubuyobozi bwa Mukura bwifuza abakinnyi 25 bari munsi y’imyaka 18 bafite impano bakazashyirwa hamwe bagagukurikiranwa na Mukura.

Mu gihe benshi bakunze kuvuga ko ikipe ya Mukura VS yakabaye irerero ku bana bakomoka mu majyepfo bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, Ubuyobozi bwa Mukura VS buhagarariwe na Nizeyimana Olivier bwatangaje ko igihe kigeze kugirango Mukura VS igaragaremo abakinnyi bakomoka i Huye.

Umutoza mukuru wa MukuraVS Kayiranga Baptsiste afatanyije n’umutoza w’ikipe y’ingimbi, Nshimiyimana Canisius, mu byumweru bishize bateguye irushanwa ry’abana mu rwego rwo kubashakamo abafite impano bakomoka i Huye no mu nkengero zaho. Amakipe atanu y’abana yari yitabiriye irushanwa : Gisagara, Ngoma, Cyarwa, Mutunda, Ikipe y’ingimbi za Mukura VS ,n’ikipe y’abana batagiraga ikipe babarizwamo.

Iri rushanwa ryegukanwe n’ikipe y’ingimbi za Mukura VS. Umukinnyi mwiza w’irushanwa yabaye  Sibomana Constantin bakunze kwita “Bitwenge”,umunyezamu w’ikipe y’ingimbi za Mukura.

Umwe mu batoza basanzwe bazamura abana,Gashumba Pacifique aganira n’urubuga rwa Mukura yagize ati :”Iki ni igikorwa cyakabaye cyaratangiye kera, ibi bigaragaje ko abana b’u Rwanda babuze aho bakinirira.

Ati “Nimurebe ishyaka aba bana bafite, bamwe baturutse Nyaruguru bitegeye baje gukina. Ni ishyaka, bikwereke ahubwo ko babuze aho bakinira”.

mukurabana

Kayiranga Baptiste aganira n’urubuga rwa Mukura yavuze ko igihe ari iki kugira ngo Mukura igaragaremo abakinnyi bakomoka i Huye. Umutoza Kayiranga yagize ati : “Njye ndebye uko dutangiye, mbona Mukura igiye kuzajya igaragarmo abakinnyi bakomoka i Huye. Nta mpamvu y’uko Mukura yagira abakinnyi benshi bakomoka mu mpande z’igihugu nyamara ab’i Huye ntibabemo”

Umutoza Kayiranga akomeza avuga ko bafite gahunda yo gukurikira abakinnyi bazaba babonetse. Yakomeje agira ati : “Abakinnyi turi butoranye tuzabashyiriraho gahunda y’imyitozo, ubuyobozi buzadufashe kubashyira hamwe mu bijyanye no kugera ku kibuga, kwita ku bagize ibibazo by’imvune, icyacu ni ukubazamurira Tekiniki gusa bisaba ko tubabona ku kibuga”.

Kayiranga Baptiste akomeza avuga ko hashobora kubonekamo n’umukinnyi wakina phase retour cyangwa se na Shampiyona y’umwaka utaha aramutse yigaragaje.

Biteganyijwe ko muriaya marushanwa azakomeza kuba kenshi  aho hagomba kuboneka byibuze abakinnyi 25 bazakurikiranwa n’ikipe ya Mukura.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo