Muhire Kevin wavuye mu igeragezwa mu Misiri, ashobora gukina umukino wa APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.12.2018 saa 08:40

Muhire Kevin ukinira Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi mu kibuga hagati yasoje igereragezwa yari amazemo iminsi mu gihugu cya Misiri, ndetse akaba ashobora no gukina umukino uzabahuza na APR FC.

Haba ku mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona Rayon Sports yatsinzwemo na Kiyovu Sports 2-1 ndetse n’uwo ku munsi wa karindwi  Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali 1-0, umutoza wa Rayon Sports Robertinho yavuze ko ari kugorwa no kuba adafite Muhire Kevin utindana uumupira mu kibuga hagati bigatuma Rayon Sports iyobora umukino.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu musore w’imyaka 20 wari umaze iminsi ari mu igeragezwa mu Misiri, yamaze gusoza igeragezwa akaba aragera i Kigali kuri uyu wa Kabiri .Biteganyijwe ko hatagize igihinduka yazakina umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC utegerejwe kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ku wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 nibwo uyu mukinnyi yahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Ethiopian Airlines ya saa 16:15 ijya i Cairo mu Misiri. Yari agiye mu igeragezwa muri Misr lel-Makkasa Sporting Club iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’iki gihugu.

Umutoza w’iyi kipe yaramushimye kuko yanatsinze ibitego bibiri mu mukino w’igeragezwa yakinnye , igisigaye n’ukumvikana akaba yanasinya amasezerano.

Uyu mukinnyi nashimwa azasinya amasezerano y’imyaka ibiri, Rayon Sports yakiniraga ihabwe ibihumbi 50 by’amadolari y’ikiguzi cy’umwaka yari asigaranye ku masezerano.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo