Mubumbyi Barnabé wa Bugesera FC yerekeje muri Suède

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.03.2018 saa 13:18 |

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umukinnyi wa Bugesera FC, Mubumbyi Barnabé agiye gukora igerageza mu ikipe yo muri Suède yitwa Mjallby AIF yo mu cyiciro cya kabiri.

Mubumbyi Barnabé yahagurutse mu Rwanda ahagana ku isaha ya saa mbiri z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018.

Ku kibuga cy’indege yari aherekejwe na se umubyara, Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bakinira Rayon Sports ariko bakaba ari bamwe mu nshuti ze za hafi banazamukiye rimwe ubwo bakinaga muri ‘Academy ya APR FC’ nyuma bakaza kuzamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC. Mubumbyi Barnabé kandi yari aherekejwe n’umukunzi we Umuhoza Belyse bamaze igihe bakundana.

Mubumbyi Barnabé azamara ukwezi mu igeragezwa. Azaba ari gukora imyitozo muri Mjallby AIF ndetse yitabira n’imikino ya gishuti iyo kipe izajya ikina yitegura Shampiyona. Ibintu byose azakenera mu gihugu cya Suède, Mubumbyi azabyishingirwa n’ikipe ya Mjallby AIF .

Kugira ngo Mjallby AIF imwoherereze ubutumire, Mubumbyi Barnabé yabwiye itangazamakuru ko yabifashijwemo na ‘agent’ . Yavuze ko ariwe wari wabanje kumushakira Union Sportive de Biskra yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria yagombaga kujya gukoreramo igerageza ariko bikaza kwanga ku munota wa nyuma.

Ati ” Bakunze imikinire yanjye. Hari imikino naboherereje ariko nabo bambonye ku mukino wa gishuti u Rwanda rwakinnye na Sudani. Nubwo muri US Bikra bitakunze, mfite icyizere cyinshi ko ngomba gutsinda igerageza nkaba nasinya muri Mjallby AIF. Nzakora cyane , nizeye ko bizakunda.”

Nkuko bigaraga mu butumire bwa Mjallby AIF , Mubumbyi Barnabé azaba ari muri Suède kuva ku itariki 28 Gashyantare 2018 kugeza tariki 31 Werurwe 2018.

Ibaruwa Mubumbyi yohererejwe na Mjallby AIF

Mjallby AIF iherereye mu Mujyi wa Sölvesborg. Yashinzwe tariki 1 Mata 1939. Ikinira kuri Stade yitwa Strandvallen yakira abantu 8500. Yambara umukara n’umuhondo.

Mubumbyi Barnabé yahoze akinira APR FC mbere yo kumutiza AS Kigali. Yavuye muri AS Kigali umwaka ushize yerekejza muri Bugesera FC.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App