Mu bakinnyi bamwe na bamwe harimo kudaha agaciro ibyo bakora-Tchabalala

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.05.2018 saa 11:37

Nyuma y’uko Rayon Sports inganyije na Etincelles 1-1 mu mukino wa Shampiyona, Hussein Tchabalala yatangaje ko mu bakinnyi bamwe na bamwe harimo kutita ku kazi bityo ngo bagiye kwicara babiganireho.

Hari mu mukino wakinnywe kuri iki Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Etincelles niyo yafunguye amazamu ku munota wa 50 cyatsinzwe na Mugenzi Cedric kuri Penaliti ku mupira wari ukozwe na rwatubyaye Abdul mu rubuga rw’amahina  , cyishyurwa na Hussein Tchabalala ku munota wa 72.

Nyuma y’umukino, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru , Tchabalala yatangaje ko kunganya byatewe n’uko Etincelles yabatanze kwinjira mu kibuga ariko nanone ngo mu bakinnyi harimo icyo yise ‘ Negligence’.

Ati ” Twebwe twinjiye mu mukino twatinze. Twibutse gukina babanje gutsinda igitego… Icyo navuga ni uko mu bakinnyi bamwe na bamwe harimo ‘Negligence’ (kudaha agaciro ibyo bakora) ariko tugiye kuvugana n’abakinnyi icyarimwe turebe icyo dukosora kugira ngo tuzabashe gutsinda imikino ikurikiraho.

Abajijwe icyo Etincelles yabarushije, Tchabalala yavuze ko yo yari ifite intego n’ubushake bwo gukina ugereranyije n’uko Rayon Sports yari imeze. ” Twinjiye mu mukino twatinze, nyuma turakanguka ngo tubashe kwishyura.

Abajijwe niba nta mwuka mubi uri mu bakinnyi wenda ku buryo baba bari kwitsindisha ku bushake, Tchabalala yagize ati ” Kuri ibyo, twese turi kumwe. Ni bimwe byo kuvuga gusa, twese turi ikipe imwe.

Mu mikino icyenda Rayon Sports iheruka gukina, imaze gutsindamo umukino umwe gusa naho indi yose yarayinganyije.

Costa do Sol 2-0 Rayon Sports
Kiyovu SC 2-2 Rayon Sports
Etincelles 1-1 Rayon Sports
Rayon Sports 5-0 Bugesera
Kirehe FC 0-0 Rayon Sports
Rayon Sports 1-1 Gor Mahia
Mukura VS 0-0 Rayon Sports 
Yanga Africans 0-0 Rayon Sports
Rayon Sports 1-1 Etincelles

Ku wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2018, Rayon Sports izongera kwakira Etincelles kuri Stade ya Kigali. Bazaba bakina umukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro. Izakomeza izahura na Marines FC.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo