Mu bakinnyi 27 Mukura yatanze harimo 9 bashya barimo Nova Bayama

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.09.2015 saa 15:47

Nova Bayama umusore wakiniye As Kigali mu mwaka ushize ari intizanyo ya APR Fc ni umwe mu bakinnyi 9 batanzwe ku rutonde rw’abakinnyi 27 basabiwe ibyangombwa n’ikipe ya Mukura VS kugira ngo bazayikinire muri uyu mwaka w’imikino.

Muri aba bakinnyi 27, harimo abakinnyi 9 baje bashya barimo umunyezamu Mazimpaka Andrew wavuye muri Espoir na mugenzi we Mbazumutima Mamadou bakinaga. Hari kandi Nova Bayama na Hasani Jumaine ba AS Kigali, Hakizimana Yussuf wavuye muri Kiyovu Sports, Twagirayezu Innocent wavuye muri Police  na Kakule Antoine wa Sunrise.

Mukura yanashyize ku rutonde rwayo, ba rutahizamu babiri bavuye hanze y’u Rwanda barimo umurundi Ndayishimiye Christopher w’imyaka 25 wavuye muri Vitalo, hamwe n’umunya Cameroun  Bastien Wolton Vasco.

mukura

Mu bakinnyi batandukanye n’iyi kipe barimo umunyezamu Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda bivugwa ko yerekeje muri Muhanga Fc  n’umunyezamu wa gatatu Nshimiyimana Jean Claude uzwi nka Bobo, n’uwari kapiteni Karekezi Etienne utarahawe amasezerano mashya.

Aba kandi biyongeraho abakinnyi bari barasezerewe mbere y’uko shampiyona y’umwaka ushize irangira. Abo barimo Mukimbiri Mahoro Nicolas umuhungu wa Rudasingwa Rongin wakanyujijeho muri Rayon Sports, Nahimana Papa Claude umurundi watorotse adasoje amasezerano ye na Akim Zaki rutahizamu uturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Muri uyu mwaka, Mukura izakoresha abakinnyi bafite impuzandengo y’imyaka 23 n’iminsi 39. Nk’uko bigaragara umukuru ni kapiteni Muyango Ombeni (w’imyaka 27) uvuga ko yavutse taliki 05 Ugushyingo 1988. Umuto akaba Niyonzima Ally (w’imyaka 19) wavutse ku ya 2 Ugushyingo 1996.

Mu gihe iyi kipe yakunze kugongwa n’ikibazo cy’abanyamahanga aho byagoranaga gutoranyamo batatu babanza mu kibuga nk’uko amategeko ya shampiyona abisaba, muri uyu mwaka  abanyamahanga barindwi ni bo bagaragaye ku rutonde rwayo.

Abo  ni Muyango Ombeni, Amani Mugisho Mukeshe, Cyiza Hussein, Ndayishimiye Christopher, Hakizimana Alimansi n’umunya Cameroun  Bastien Wolton Vasco.

Bitandukanye n’umwaka ushize, ubwo yari yaguze abakinnyi bashya 14 bakanatandukana n’umutoza Kayiranga Baptiste wasize iyi kipe ku mwanya wa nyuma, abayobozi ba Mukura bemeza ko iyi kipe bafite ifite ubushobozi bwo kuza mu myanya ine ya mbere, babifashijwemo n’umutoza Okoko Godefroid ugiye gutoza umwaka we wa kabiri.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo