Moussa Camara wahesheje igikombe Rayon Sports agiye kwerekeza muri Maroc

Yanditswe na Admin ku wa 19.05.2017 saa 07:06 | Yasuwe : 32

Rutahizamu Moussa Camara watsinze Mukura VS ibitego bibiri byahesheje Rayon sports akinira igikombe cya shampiyona 2016-17, agiye kujya gukora igeragezwa muri Maroc.

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 nibwo Rayon sports yujuje amanota 67 ayemerera gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2016-17. Ni nyuma yo gutsinda Mukura VS 2-1 mu mukino wabereye kuri stade regional ya Kigali i Nyamirambo.

Ibitego byombi bya Rayon sports byatsinzwe na rutahizamu w’umunya-Mali Moussa Camara wakinaga umukino wa mbere nyuma y’ibihano yahawe n’ubuyobozi bw’ikipe ye  kuko yamaze ibyumweru bibiri yaragiye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu gukora igeragezwa.

Moussa Camara n’abafana ba rayon Sports

Nyuma y’umukino uyu musore yatangaje  ko gahunda zo kugerageza amahirwe yo kujya gukina hanze zitararangira agira ati: “Twishimiye cyane gutwara igikombe cya shampiyona. Njye ni akarusho kuko ari umwaka wanjye wa mbere muri iyi kipe. Ibijyanye n’ahazaza hanjye byo biri mu biganza by’imana kuko nifuza gutera imbere nkava muri Rayon nkajya ku rwego rwisumbuyeho. Hari amakipe anyifuza kandi nizeye ko Rayon sports itazanzitira.”

Moussa Camara kuri uyu wa kane saa 15h yafashe indege imujyana muri Maroc gukora igeragezwa muri Renaissance sportive de Berkane iri ku mwanya wa kane muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Maroc ‘Botola Pro league’.

Uyu musore usigaje umwaka ku masezerano ya Rayon sports si ubwa mbere yaba akinnye mu bihugu by’abarabu kuko yageze mu Rwanda avuye muri Avenir Sportif de Kasserine yo muri Tunisia.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo