Mo Salah yongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.12.2018 saa 08:30

Mohammed Salah, rutahizamu w’Umunya-Misiri ukinira Liverpool yo mu bwongereza yaraye ahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza ukomoka ku mugabane wa Afurika, igihembo yegukanye ku ncuro ye ya kabiri yikurikiranya. Ni igihembo gisanzwe gitangwa n’ikinyamakuru BBC cyo mu Bwongereza.

Mo Salah watsindiye Liverpool ibitego 44 mu mikino 52 yayikiniye mu mwaka w’imikino ushize, yegukanye iki gihembo ahigitse abakinnyi Abanyafurika batandukanye bari bagihanganiye.

Aba ni Umunya-Senegal Sadio Mane bakinana muri Liverpool, Umunya-Maroc Medhi Benatia, Umunya-Senegal Kalidou Koulibaly wa Napoli cyo kimwe n’Umunya-Ghana Thomas Partey wa Atletico Madrid.

Uretse gufasha Liverpool kwitwara neza muri shampiyona y’Abongereza, yanafashije igihugu cya Misiri kujya mu mikino y’igikombe cy’isi nyuma y’imyaka 27 itagikandagiramo.

Salah yabaye Umunyafurika wa kabiri wegukanye iki gihembo yikurikiranya, nyuma ya kizigenza Jay Jay Okocha wagitwaye muri za 2000.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yatangaje ko yishimiye gutwara igikombe ku ncuro ye ya kabiri, anatangaza ko agiye gukomeza gukora cyane kugira ngo n’icy’ubutaha azabashe kucyegukana.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo