Mkhitaryan yerekanye itandukaniro riri hagati ya Wenger na Mourinho

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.02.2018 saa 07:39

Umukinnyi Henrikh Mkhitaryan wahoze akinira ikipe ya Manchester United akayivamo mu kwezi gushize yerekeza muri Arsenal,yatangaje ko umutoza wa Arsenal Arsene Wenger azi kubana neza n’abakinnyi kurusha Jose Mourinho wa Manchester United.

Mkhitaryan yishimiye uko Wenger afata abakinnyi be

Uyu musore wabuze umwanya ubanza mu kibuga ubwo yari mu ikipe ya Manchester United,yatangarije ikinyamakuru SFR Sport ko umutoza Jose Mourinho agorana ndetse aba yifuza ibirenze mu gihe Wenger azi kubana n’abakinnyi be.

Yagize ati “Mourinho ahora yifuza ibirenze ku bakinnyi be mu gihe Wenger aba ashaka kugerageza kuba inshuti nabo kandi yumva neza ibibazo bafite.”

Mkhitaryan yafuze ko Mourinho asaba ibirenze abakinnyi be

Mkhitaryan yavuze ko amezi 18 yamaze mu ikipe ya Manchester United atamworoheye,gusa yishimira ibikombe yabashije gutwara muri iyi kipe birimo UEFA Europa League bitwaye umwaka ushize ndetse akabasha gutsinda igitego ku mukino wa nyuma.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo