Miroplast ibuze ku kibuga, Rayon Sports iyitera mpaga

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.05.2018 saa 16:40 |

Ikipe ya Miroplast yabuze ku kibuga mu mukino wagombaga kuyihuza na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu mukino w’umunsi wa 25 wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Miroplast ntiyigeze igaragara kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho ikipe yategrejwe ariko ntigaragare ku kibuga.

Rayon Sports yategerje Miroplast FC irayibura

Ahagana mu ma Saa munani n’igice nibwo byatangiye kuvugwa ko iyi kipe ishobora kuba itigeze ifata inzira yerekeza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mbere y’umukino abasifuzi baba bagomba gusuzuma amalisiti y’abakinnyi, aha Miroplast ntiyigeze ihagaragara, bigera aho no kwishyushya birangira hagaragara Rayon Sports gusa.

Urwambariro rwa Miroplast FC nuku rwari rumeze

Saa cyenda n’igice Rayon Sports n’abasifuzi bari bahageze, ariko Miroplast ikomeza kubura. Abasifuzi bakurikije itegeko ryo gutegereza iminota 15, maze Saa cyenda na 45 basubira mu rwambariro, maze Rayon Sports yo ihita ifata umwanya wo gukora imyitozo bitegura umukino wa AS Kigali wo kuri uyu wa Gatatu.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App