MINISPOC ntivuga rumwe na Ferwafa ku gusenya Isonga

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.07.2015 saa 16:49 |

Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2015 Minisitiri ufite siporo mu nshingano ze yavuguruje umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ku gusenya ikipe y’Isonga FC.

Ku itariki ya 1 Ukwakira 2014 mu kiganiro n’abanyamakuru, yari kumwe n’uwahoze ari Minisitiri w’imikino mu Rwanda Amb. Joseph Habineza, umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaule yatangaje ko ikipe y’Isonga itazongera kwitabira shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda umwaka utaha wa shampiyona bityo  iyi  shampiyona yashojwe uyu mwaka akaba ariyo nyuma ku Isonga.

Umwaka ushize avuga kw’isenyuka ry’Isonga FC, Nzamwita yagize ati “ Isonga iri kwambuka iva muri shampiyona igahinduka gahunda igamije kuzamura abana bato bifuza gukina ruhago mu turere twose tw’u Rwanda.FERWAFA izashyiraho gahunda igamije kuzamura urwego rw’abakinnyi bakiri bato bakina ruhago mu gihugu cyose kuburyo buri karere kazagira centre de reference, ariko umwaka utaha bikazahera ku rwego rw’intara n’umugi wa Kigali aribyo bizahinduka amazone, izo centre de reference nizo zizitwa Isonga program.”

uwacu

Minisitiri Julienne Uwacu kuri uyu wa 02 Nyakanga 2015 yavuze ko Isonga FC itazasenyuka vuba kuko ngo ibyo yashyiriweho ibikora neza kandi ntacyayisimbura mu gihe yaba ivanweho.

Minisitiri Julienne Uwacu yagize ati “Namwe abanyamakuru njya numva muvuga ko nta kipe yo mu cyiciro cya mbere idafite umukinnyi byibura umwe wanyuze mu Isonga FC, biragoye ko iyi kipe yavaho nonaha kandi ibyo idukorera ntakindi cyabisimbura.”

Isonga ni ikipe yazamuye abakinnyi ubu bakomeye mu Rwanda nka; Emery Bayisenge, Patrick Sibomana, Olivier Kwizera, Faustin Usengimana, Ndayisaba Hamidu, Jacques Cyubahiro, Turatsinze Héritier, Abdoul Sibomana, François Hakizimana, Eric Nsabimana, Shadad Nsengayire, Justin Mico, Steven Ntalibi, Michel Rusheshangoga, Muganza Isaac, Marcel Nzarora, Ndatimana Robert n’abandi benshi bari mu makipe atandukanye no mu ikipe y’igihugu.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App