Minisitiri Habineza yasabye ko Stade Huye yatahwa vuba

Yanditswe na Admin ku wa 05.12.2014 saa 16:06 | Yasuwe : 781

Nyuma yo gusura bwa mbere Sitade Huye muri Nzeli agasezeranywa ko izaba yuzuye mu Ugushyingo 2014, Minisitiri wa Siporo n’Umuco Ambassador Joseph Habineza yasabye ko iyi stade yaba yuzuye bidasubirwaho tariki ya 19 Ukuboza 2014.

Ubwo Minisitiri Habineza yasuraga Sitade Huye muri Nzeli, rwiyemezamirimo uyubaka yari yamusezeranyije ko mu mezi abiri igice afite mu masezerano kizaba cyarangiye kuko mukwezi k’Ukuboza aribwo komite ishinzwe gutegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda bagombaga gusura ibikorwa remezo bizifashishwa mu 2016.Stade Huye imaze imyaka isanga itatu yubakwa, izakinirwaho CHAN 2016.

Nyuma yo gutambagizwa sitade no gusobanurirwa imirimo aho igeze, Minisitiri Habineza yavuze ko nta byinshi byahindutse kuva ahavuye, avuga ko nibura nyuma y’ukwezi imirimo yaba igana ku musozo.

joehuye14

Minisitiri Habineza ubwo yasuraga Sitade ya Huye mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka

Minisitiri Habineza yagize ati, “Ndabona hakiri imirimo myinshi, bambwiye ko bakora amanywa n’ijoro, niba ari byo tariki ya 19 Ukuboza 2014, igice bafite mu masezerano yabo cyaba cyarangiye.”

Nyamara ariko si ubwa mbere haba hatanzwe igihe iyi sitade imaze imyaka itatu yubakwa yaba irangiriye kikongezwa nkuko na Minisitiri Habineza yongereweho ukwezi.

Minisitiri Habineza yakomeje avuga ko, “Ntabwo nabyemera ko hakomeza kongerwa igihe iyi stade izuzurira, ndashaka ko ukwezi bavuze byaba byarangiye, tuzareba uko twakoresha ingufu zose.”

Ambassador Habineza Joseph avuga ko bagiye kuganira na Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano zayo n’iy’imari n’igenamigambi ku buryo iyi stade yakongerwamo amatara n’ibindi ikajya ku rwego Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryifuza.

Uretse Sitade Huye iri kubakwa, Sitade Amahoro, iya Kigali n’Umuganda zizakinirwaho muri CHAN zigiye kuvugururwa kuko muri Werurwe 2015 aribwo ya komite yo gutegura CHAN izasura u Rwanda.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo