Miliyoni 340 muri Cecafa Kagame Cup uyu mwaka

Yanditswe na Admin ku wa 26.06.2014 saa 19:00 | Yasuwe : 825

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kamena 2014, Ku cyicaro  cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicolas Musonyi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Nicolas Musonyi, yatangaje ko irushanwa rya Kagame Cup ry’uyu mwaka rizabera mu Rwanda rikazatwara arenga ibihumbi 500 by’amadorali ahwanye agera kuri Miliyoni 340  uyashyize mu manyarwanda.

Yagize ati “Turifuza ko iyi Cecafa igiye kubera mu Rwanda ariyo yaba nziza mu mateka ya Cecafa bityo dukeneye ibihumbi 500 birenga by’amadorali.”

Yavuze ko bateganya ko hazitabira amakipe 12 asanzwe, hakiyongeraho agera kuri ane azaba yatumiwe ariko aya ane ngo bizaterwa n’ubushobozi bazaba bafite kuko n’ubuzatunga aya 12 butaraboneka.

SGferwafa-Musonye

Kuri ubu hamaze kuboneka ibihumbi 360 by’amadorali ni ukuvuga asaga miliyoni 244,8 by’Amanyarwanda harimo ayatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda agera ku bihumbi 200 by’amadorali, ibihumbi 100 by’amadorali byatanzwe na CECAFA ndetse n’ibihumbi 60 by’amadorali bisanzwe bitangwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko aya mafaranga abura ngo hari abaterankunga benshi bashaka gushora imari muri iri rushanwa bityo ngo bafite icyizere cy’uko rizagera bararangije gusinyana amasezerano.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rigomba gutangira tariki ya 9 Kanama 2014, rikazasozwa tariki ya 23 Kanama. Biteganyijwe kandi ko rizitabirwa n’amakipe 16 ariko ko yose akazamenyekana tariki ya 9 Nyakanga 2014.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo