Miliyoni 258 frw nizo zitegereje Amavubi nanganya na Libya

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.01.2018 saa 12:31

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda irakina umukino usoza indi mu itsinda ‘C’, ukabera kuri Stade Ibn Batouta iri mu mujyi wa Tangier ho muri Maroc, saa 21:00 zo mu Rwanda.

Abakinnyi b’Amavubi bashyize umutima kuri uyu mukino cyane kuko bashoboye gutsinda cyangwa kunganya na Libya babona itike ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN2018 iri kubera mu mijyi ine ya Maroc.

U Rwanda ruheruka kunganya an Libya muri Cecafa 2017 muri Kenya

Amavubi yitwaye neza mu mikino ibiri ibanza, anganya na Nigeria 0-0, atsinda Equatorial Guinea 1-0 mu mukino wa kabiri.

Muri iri tsinda ‘C’ Nigeria n’u Rwanda biranganya amanota ane, Libya ifite igikombe cya CHAN2014 yo ifite amanota atatu, naho Equatorial Guinea nta nota irabasha kubona. Bivuga ko u Rwanda rusabwa kunganya rukabona inota rimwe ryatuma rwuzuza amanota atanu rukizera itike ya ¼.

Umuyu mukino utegerejwe cyane uraba kuri uyu wa kabiri 21h00

Kubona iyi tike ya ‘Knockout stage’ byahesha u Rwanda ibihumbi 300 000$ bihwanye na 258 934 000frw. Bidashobotse ko Amavubi y’u Rwanda akomeza agasoza itsinda ari ku mwanya wa gatatu, CAF yaha u Rwanda ibihumbi 200 000$ ahwanye na 171 956 000 frw.

Ibi bihembo byazamuwe n’umuterankunga mushya w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru CAF, uruganda rw’Abafaransa rutunganya rukanacuruza ibikomoka kuri peteroli  ‘Total Global’. Ikipe izatwara CHAN2018 izahabwa miliyoni 2.5 ahwanye na miliyari 2 149 450 000 frw.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo