Migi na Gisa bibarutse umukobwa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.06.2015 saa 14:46

Nyuma yo gushyingiranwa mbere y’icyumweru ko hizihizwa umunsi w’abakundana, umukinnyi wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” n’umunyamakuru Gisa Fausta bibarutse umwana w’umukobwa.

Gisa Fausta yabyariye mu bitaro bya Polisi y’igihugu Kacyiru mu gihe umugabo we ari mu mwiherero w’Amavubi bategura amajonjora y’igikombe cy’Afurika aho bazakina ku cyumweru na Mozambique i Maputo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo Gisa yahamagaye umugabo we wari mu myitozo maze asaba uruhushya bajyana kwa muganga ariko babasaba gusubira mu rugo kuko igihe cyari kitaragera.Migi yasubiye mu mwiherero maze hafi saa mbili, Gisa Fausta yibaruka umwana w’umukobwa.

migisa

Ubukwe bwa Migi na Gisa bwavuzwe cyane mu 2014 ariko buza kuba tariki ya 7 Gashyantare 2015.Bivugwa ko uyu mukinnyi ukinira APR FC kuva mu 2007 n’uyu munyamakuru w’imikino bamenyanye ubwo bari bamaze gukorana ikiganiro nyuma bakomeza kuvugana kugeza ubwo bihindutse urukundo.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo