Mbere yo kwerekeza muri Sweden,Yannick Mukunzi yasezeranye imbere y’amategeko-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.01.2019 saa 08:14

Kuri icyi Cyumweru ,Yannick Mukunzi wari usanzwe ari umukinnyi wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we babyaranye witwa Iribagiza Joy mmbere yo kwerekeza muri Sweden gukinayo,  

Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy bamaze igihe kinini bakundana ndetse bakaba baranabyaranye umwana w’umuhungu Ethan Mukunzi ubu ufite imyaka ibiri n’amezi atanu.

Uyu musore akaba agiye kwerekeza ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cya Sweden gukinayo mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya Kabiri.

Mbere yo kugenda akaba yafashe umwanzuro wo gusiga asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Iribagiza Joy wamaze kuba umugore we imbere y’amategeko, ni umuhango wabaye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019 ubera mu murenge wa Remera.

Biteganyijwe ko Yannick Mukunzi azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri iyi kipe kuwa Gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019, akaba ari nayo mpamvu yihutishije ubu bukwe kuko yashakaga ko gusiga Joy amaze kuba umugore we.

Tanga igitekerezo