Mario Balotelli yatsinze igitego acyishimira LIVE kuri Instagram – Video

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 04.03.2019 saa 08:44

Rutahizamu mushya wa Olympique de Marseille  Mario Balotelli urangwa n’udushya twinshi hanze y’ikibuga noneho yongeye gutangaza abantu mu mukino ikipe ye OM yatsinzemo As Saint Etienne ibitego 2-0

Mario Balotelli  uhagaze neza muri iki gihe kuko amaze gutsinda ibitego bine mu mikino itandatu yakiniye OM yatunguranye ubwo nyuma yo gutsinda igitego cyiza cyane Saint Etienne , yafashe telefoni ye akishimira igitego yifotoranya na bagenzi be LIVE kuri Instagram ye.

Nkuko yabyemereye abanyamakuru nyuma y’umukino, ibi ngo yari yabiteguye . Yagize ati : : « Mbere y’umukino nahaye telefoni yanjye umunyamakuru wa OM mubwira ko ajya inyuma y’izamu rya Saint Etienne kuko nari nizeye ko nza gutsinda ngahita mfata telefoni yanjye ngakora “story ” kuri Instagram»

Ibi kandi byanahise byibutsa indi Celebrations ye yamamaye ubwo yatsindaga Manchester United igitego agikinira Manchester City. Balotelli yerekanye agapira ke k’imbere kanditseho amagambo agira ati” Why always me”, mu rwego rwo kwerekana ko ari we watsindiraga Manchester city buri gihe.

Reba Video y’igitego nuko byari byifashe :

Reba Video uko byari byifashe :

Tanga igitekerezo