Manchester United yasezereye abakinnyi 15

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.06.2019 saa 14:11

Ikipe ya Manchester United yemeje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi barimo Ander Herera na Antonio Valencia wari usanzwe ari Kapiteni wayo, kimwe n’abandi bakinnyi 13.

Irekurwa ry’aba bakinnyi rishimangira icyemezo umutoza Ole Gunnar Solskjaer wafashe cyo kongera kubaka ikipe bundi bushya, agira abakinnyi benshi arekura akabasimbuza andi maraso mashya.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Manchester United, abandi bakinnyi iyi kipe yarekuye barimo Regan Poole, Zak Dearnley, Tom Sang, Callum Whelan, na Matty Willock. Abakinnyi nka James Wilson, Matthew Olosunde, Tyrell Warren, DJ Buffonge, Callum Gribbin, Millen Baars, Josh Bohui, na James Thompson na bo beretswe umuryango.

Mu mazina mashya ashobora kwinjira muri iyi kipe, harimo Daniel James wamaze gukora ikizamini cy’ubuzima, Bruno Fernandes, Sean Longstaff n’abandi.

Tanga igitekerezo