Lomami Marcel arasobanura impamvu we na bagenzi be bahagaritswe ku kazi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.06.2018 saa 00:01 |

Umutoza wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports, Lomami Marcel,yatangaje ko we na bagenzi be Jannot Witakenge na Ivan Minnaert babwiwe na perezida Paul Muvunyi ko bahagaritswe ku kazi kubera igitutu abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kumwotsa.

Mu kiganiro kirambuye Lomami yagiranye na Flash FM mu gitondo cyo ku wa kabiri ,yayitangarije ko perezida Muvunyi yababwiye ko adakunda igitutu ndetse ko aho kugira ngo akomeze kwibasirwa n’abafana ba Rayon Sports yabahagarika akareba aho akavuyo kari guturuka.

Igitutu cy’abafana nicyo cyatumye Muvunyi ahagarika abatoza batatu ba Rayon Sports

Yagize ati “Perezida yatubwiye ko igitutu ari guterwa n’abakunzi ba Rayon Sports gikabije ndetse atagikunda ,bityo ahisemo kuduhagarika kugira ngo arebe aho ikibazo kiri guturuka.

Lomami yavuze ko batizeye neza ko bazagaruka ku kazi,kuko babwiwe ko bahagaritswe igihe kitazwi ndetse amakuru aravuga ko Ivan Minnaert we yamaze kwirukanwa.

Rayon Sports yahagaritse abatoza bayo ku munsi w’ejo, nyamara iri kwitegura umukino w’ishyiraniro na mukeba wayo APR FC kuri uyu wa Gatanu,aho ikipe iri gutozwa na Nkunzingoma Ramadhan na Corneille uherutse kugirwa umuyobozi wa Tekiniki.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App