Lomami Frank yahishyuye impamvu atahiriwe muri Musanze FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.04.2018 saa 19:26

Rutahizamu Lomami Frank uheruka gusinya muri Mukura VS avuga ko impamvu atahiriwe muri Musanze FC ari uko atahawe umwanya uhagije ngo agaragaze impano ye. Kuri ubu ngo Imana yamuhaye ahandi agomba kwigaragariza.

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Mata 2018 nibwo ikipe ya Mukura VS yasezereye AS Kigali iyitsindiye ku kibuga cyayo 2-1, iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 5-3, ihita ikatisha itike ya 1/4 .

Ibitego byombi bya Mukura VS byatsinzwe na Mutebi Rachid ku mipira yombi yari ahawe na Lomami Frank. Lomami yasinyiye Mukura VS avuye muri Musanze FC atamazemo kabiri. Niwo mukino wa mbere w’amarushanwa Lomami Frank yari akiniye ikipe ya Mukura VS.

Lomami Frank 

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye AS Kigali ariyo iyoboye ifite igitego 1-0. Lomami Frank yinjiyemo mu gice cya kabiri asimbuye Nshimiyimana Ibrahim yitwara neza cyane ndetse anatanga imipira yavuyemo ibitego byahesheje Mukura VS intsinzi.

Nyuma y’umukino yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru abasobanurira impamvu atigeze ahirwa muri Musanze FC ndetse nikiri kumufasha gukina neza muri Mukura VS.

Wagiyemo usimbuye unatanga imipira 2 yavuyemo ibitego, ni iyihe ntego wajyanye mu kibuga?

Mbere na mbere ndashimira Imana. Uyu munsi bari badusabye amanota 3, tukegukana intsinzi byakwanga tukanganya. Nagiyemo mfite ishyaka mvuga yuko ngomba kurwanirira ikipe yanjye tukagera kuri iyo ntego badusabye.

Uko wigaragaje uyu munsi bitandukanye nuko abantu bari bakuzi ukina, ni iki cyakugoraga mbere ?

Icya mbere cyabanzaga kungora ni uko nari menyereye gukina ku mwanya umwe ariko kuva aho ngereye mu ikipe ya Mukura , umutoza ari kugerageza kumpa amahirwe yo gukina nsatira izamu nyuze ku ruhande rw’i bumoso cyangwa i buryo n’uruhande rutaha izamu, urabona ko ntangiye kwibona muri ‘System’ ya Mukura.

Mukura ni ikipe nkuru. Ni ikipe ikina neza umupira wo hasi wihuta kandi nanjye nkaba nari nsanzwe menyereye uwo mupira , ntabwo biri kungora muri iyi minsi.

Gushaka umugore hari icyo byongereye ku musaruro wawe mu kibuga ?

Iyo umaze kugira inshingano (responsable), hari byinshi wigomwa. Ugomba gushyiramo ingufu kuko uba ufite umuryango hafi wo kureberera, ntabwo uba ukiri muri ya mikino wari urimo kuva kera .

Musanze yaba yaragusezereye kubera umusaruro muke ?

Ibyo sinabimenya , ntabwo navuga yuko ari umusaruro kubera ko Musanze nayigezemo ku munsi wa 4 wa Shampiyona mpava ku munsi wa 7 wa Shampiyona. Urumva ko nahavuye nyuma y’iminsi 3 ya Shampiyona. Ntabwo ari umusaruro kuko umutoza nta mukino numwe yigeze ampa ngo nibura nkine iminota 45 namwe murabizi, gusa nyine iyo Imana ikugururiye indi miryango hari ahandi iba iguteganyirije aheza ugomba kujya.

Ubwo twavuga ko ari umutoza mwari mufitanye ikibazo ?

Oya si ukuvuga ko ari ikibazo cy’umutoza, navuga ko wenda ari ahandi Imana yashatse kunyereka najya gukina nkigaragaza.

Lomami Frank yabaye kapiteni wa SEC yo mu cyiciro cya kabiri, akinira ikipe ya Rayon Sports na Musanze FC. Kuri ubu ni umukinnyi wa Mukura VS.

Tariki 24 Gashyantare 2018 nibwo yarushinze na Umulisa Asfatty bari bamaze imyaka 4 bakundana ndetse bakaba barabyaranye umwana witwa Skyla Isimbi.

Lomami Frank ni umuvandimwe wa Lomami Andre na Lomami Marcel bakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Kuri ubu Lomami Marcel we ninumutoza muri Rayon Sports ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu. Umuhererezi wo mu muryango wabo, Felix Lomami na we ari mu bakinnyi bakiri bato ba Rayon Sports bategereje kuzazamurwa mu ikipe nkuru umwaka utaha.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo