Libiya yareze u Rwanda muri CAF

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.06.2014 saa 07:51 |

Nyuma yo gutsida ibitego 3-0 mu mukino wo gushaka itike y’ imikino ya nyuma ya CAN 2015 izabera muri Marocco, ikipe ya Libya ntiyanyuzwe maze igana iyubutabera bwa CAF aho irega ko Amavubi yakinishije umukinnyi utujuje ibyangombwa.

Daddy Birori w’ imyaka 27 watsinze ibitego byose bitatu byabonetse muri uyu mukino niwe uregwa kuba atari umunyarwanda akaba nta byangombwa bimwemerera gukinira Amavubi nkuko Libya ibitangaza mu kirego yamaze kugeza muri CAF.

Libya yavuze ko Birori afite ibyangombwa mpimbano, urupapuro rwe rw’ inzira narwo rutemewe. Ibi byose byatumye ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda ritumizaho igitaraganya Birori Daddy aho bashaka kureba niba ibyangombwa byamuregeshejwe ariko bimeze.

Nkuko umunyamabanga wa FERWAFA Murindahabi Olivier abitangaza, iki kirego nabo cyamaze kubageraho. CAF yabasabaga ubusobanuro kandi bakaba barabutanze neza.

Rwanda-Libya

Daddy Birori yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2008 avuye muri Virunga y’ I Goma aje mu ikipe ya Mukura aho yitwaga Agiti Taddy Etekiama , gusa niho yaje guhindurirwa amazina nkuko nyirubwite abitangaza. Aha muri Mukura ntiyahatinze kuko yaje kuhava nta n’ umwaka ahamaze yerekeza mu ikipe ya ATRACO yamazemo umwaka umwe gusa, naho ahava ajya muri Kivoyu Sports atatinzemo kuko yahise yerekeza muri Vita Club yo muri RD Congo agikinira kugeza uyu munsi.

Birori yavukiye muri RD Congo mu mwaka 1986, yatangiye gukinira Amavubi mu mwaka wa 2009, kugeza uyu munsi akaba akinira Amavubi akoresheje amazina Birori Daddy atandukanye cyane nayo akoresha ari muri RD Congo.

Mu Rwanda twemera ubwenegihu burenze bumwe, Daddy Birori akaba afite n’ ubwenegihugu bwa RD Congo, gusa bitandukanye n’ umunyarwanda w’ umwimerere kuko aba bakinnyi bo bahabwa impapuro z’ inzira nk’ abantu bari mu kazi.

Birori ari mu Rwanda aho bari kugenzura ibi byangombwa bye dore ko Libya yareze ikoresheje amazina Birori Daddy kandi ni nayo akoresha hano mu Rwanda bikaba byaroroheje ikibazo kuko iyo ageze muri Congo yitwa Taddy Etekiama ibintu byazakora kuri benshi mu gihe nabyo byaba bigiye muri CAF.

Amakuru adafitiwe gihamya atugeraho, aravuga ko uwahoze atoza u Rwanda Milutin ‘Micho‘ Sredojevic ariwe wihishe inyuma y’ ibi afasha Libya mu kurega u Rwanda

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App