Kwizera Pierrot ugaya umwanya ari gukinishwaho yagiriye inama abakinnyi ba Rayon

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.02.2018 saa 16:01 |

Umukinnyi kabuhariwe w’ikipe ya Rayon Sports Kwizera Pierrot aratangaza ko iyo akinnye yegereye Niyonzima Olivier Sefu aribwo akina neza kurusha yegereye ba rutahizamu.

Pierrot kandi aboneraho gusaba bagenzi be bakinana kuzitanga cyane kugira ngo bazasezerere ikipe ya Lydia Ludic I Burundi.

Kwizera Pierrot

Uyu musore usanzwe ukina hagati ahasanzwe hazwi nko ku munani (8), yahinduriwe umwanya ashyirwa inyuma ya rutahizamu,byatumye umusaruro we ucyendera ndetse asigaye atabona uburyo bwo gutanga imipira miremire azwiho kuva yagera muri Rayon Sports.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash  nyuma y’umukino banganyije na LLB mu mikino ya CAF Champions League, yavuze ko atacyisanzura nka mbere ndetse kuba akina inyuma ya rutahizamu bituma atabona imipira myinshi.

Iyo yakinnye ku munani (8)  ibitego biriyongera

Yagize ati “Umwanya nkinamo neza ni ku munani kuko nibwo mbasha kubona imipira myinshi ndetse ngakinana neza na Sefu tumenyeranye.Ntabwo menyereye gukina inyuma ya rutahizamu niyo mpamvu mwabonye ko twabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu nyuma y’aho nasubiye mu kibuga hagati.”

Chabalala na Pierrot bababajwe no kunganya na LLB i Kigali

Uyu mwanya niwo Pierro yakinagaho ubwo yageraga muri Rayon Sports,byamufashije kuba umukinnyi w’umwaka mu Rwanda inshuro 2 zikurikiranya,gusa kuri ubu yasubiye hasi nyuma yo kuza kwa Yannick Mukunzi wavuye muri APR FC byatumye umutoza Karekezi amuhindurira umwanya amushyira ku 10.

Pierrot yasabye bagenzi be kuzashyiramo ingufu mu mukino wo kwishyura

Pierrot yavuze ko yizeye neza ko ikipe ya Lydia Ludic izakina isatira ndetse ko we na bagenzi be bagomba kuzajya mu kibuga bakaniye (bafite Concentration) kugira ngo babashe gusezerera Lydia Ludic mu mukino wo kwishyura.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App