Kunganya na Police bya Rayon Sports biyigabanyirije ubukana bwigikombe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 02.06.2018 saa 22:41

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 2 Kamena 2018.Rayon Sports yakiriye Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo umukino wa Shampiyona w’umunsi wa 20 utarakiniwe igihe.

Rayon Sports yatangiye umukino isatira ishaka igitego ku buryo munota wa 8 gusa yabonye amahirwe akomeye ku mupira wari utewe na Mugisha Gilbert ariko umunyezamu wa Police FC, Bwanakweli Emmanuel arahagoboka.

 

Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira, iza kubona Coup franc iterwa neza na Kwizera Pierrot, Tchabalala akozaho umutwe umupira ugana mu izamu gusa Bwanakweli arirambura awushyira hanze, koruneli yabonetsemo ntiyabyara umusaruro kuko Eric Rutanga yayiteye Manzi Thierry ashyizeho umutwe ujya hanze.

Abakinnyi ba Police FC nabo bokeje igitutu izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame, Nsengiyunva Moustapha agerageza uburyo bubiri bwo gutsinda biranga gusa kubera gukomeza gushaka igitego bazamukira rimwe, ku munota wa 37 Kwizera Pierrot abacunga ku jisho atera umupira muremure imbere usangayo Rutanga Eric.

Uyu musore usanzwe ari myugariro wo ku ruhande, yacenze Munezero Fiston aroba n’umunyezamu Bwanakweli Emmanuel ahita yohereza mu rushundura.

Mu gihe abafana bari bakishimira icyo gitego, Shaban Hussein Tchabalala yongeye kugerageza uburyo ashaka gutsinda biranga, Police FC nayo ntiyacika intege ikomeza gushaka icyo kwishyura biza no kuyihira ku munota wa 44, ku mupira Kapiteni Ngendahimana Eric yahawe na Nizeyimana Mirafa hagati mu kibuga, yubura amaso asanga Bakame ahagaze nabi atera ishoti rya kure uhita ujya mu rushundura.

Mu gice cya kabiri, abatoza bombi nta mpinduka bakoze, gusa ku ruhande rwa Rayon Sports, Yannick Mukunzi yaje kugira ikibazo ku munota wa 55 biba ngombwa ko asimbuzwa Muhire Kevin waje ahita arema uburyo bwo gutsinda igitego gusa Bwanakweli abyitwaramo neza.

Bidatinze umutoza Ivan wari ku gitutu cyo gushaka amanota, yongeye gukora impinduka akuramo Irambona Eric yinjiza rutahizamu Ismaila Diarra gusa uburyo bwose bagerageje Bwanakwali wari wahawe amahirwe kubera ibibazo by’imyitwarire mibi Nzarora Marcel usanzwe abanzamo afite, ababera ibamba.

Umunya-Zambia Albert Mphande utoza Police FC na we yakoze impinduka yinjiza Usabimana Olivier asimbuye Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 82. Akigera mu kibuga ikipe ye yahise ijya mu byago kuko Munezero Fiston yategeye Kwizera Pierrot mu rubuga rw’amahira, umusifuzi ahita atanga penaliti. Yahawe Tchabalala ngo ayitere gusa umunyezamu Bwanakweli yongera kwerekana ko ibyo yakoze byose bitamugwiririye, ayikuramo neza ndetse umukino urangira ari igitego 1-1.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa gatatu ndetse isigara n’inyuma mu rugamba rwo gushaka Igikombe cya Shampiyona.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo