Ku munsi wa kabiri wa shampiyona nibwo Rayon Sports izakira Kiyovu yashyinguye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.08.2017 saa 00:04 | Yasuwe : 194

Mu gihe umukino uzahuza Rayon Sports na AS Kigali tariki ya 29 Nzeli 2017 ari wo uzafungura shampiyona, iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona izahura na Kiyovu Sports ku munsi ukurikiraho naho APR FC bikine tariki ya 30 Ukuboza 2017.

Muri iyi ngengabihe ya shampiyona 2017-2018 igaragaza ko igice kibanza kizasozwa tariki ya 25 Gashyantare 2017 izagaragaramo Miroplast yazamutse mu cyiciro cya mbere kimwe na Kiyovu Sports yakigumyemo nyuma y’aho Isonga FC yari yazamutse itangaje ko itazitabira.

Impinduka zigaragara muri iyi ngengabihe n’iyi ikibuga cya Bugesera izajya yakirira ku Kicukiro mu gihe aho yakiniraga hagiye kubakwa Sitade igezweho.Miroplast FC izajya yakirira kuri Mironko Stadium i Gikondo mu gihe umukino umwe uzahuza Rayon Sports na APR FC ari wo wonyine uzabera kuri Sitade Amahoro.

Ubwo abafana ba Rayon Sports bahambaga Kiyovu ku Mumena

Amwe mu matariki y’ingenzi y’iki gice kibanza cya shampiyona, uretse umukino ufungura uzahuza Rayon Sports itozwa na Karekezi Olivier na AS Kigali itozwa na Nshimiyimana Eric bakinanye igikombe cy’Afurika cya 2004, Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ku Mumena ikamanuka mu cyiciro cya kabiri ndetse abafana ba Rayon bakayishyingura, bazahura ku munsi wa kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2017.

Ku munsi wa gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2017, APR FC ya Jimmy Mulisa izahura na AS Kigali naho ku munsi wa kane, Kiyovu Sports ya Cassa Mbungo André yakire APR FC imaze imyaka irenga 10 idatsinda.

Police FC izakira Rayon Sports ku munsi wa gatanu, tariki ya 4 Ugushyingo bukeye APR FC yasoje shampiyona itsindwa na Bugesera FC ya Kanyankole Gilbert bahaye akazi bakirukana adatoje iyikirira kuri Sitade ya Kigali.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App