Korea y’Epfo bamaze kwemeza uzajya utera penalite mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.06.2018 saa 11:08 |

Ikipe y’igihugu ya Korea y’epho iherereye mu itsinda rya F hamwe na Germany, Mexico na Sweden, bamaze kwemeza ko mu gihe habonetse penalite mu mukino hagati cyangwa ahandi bisaba igitutu, Ki Sung-yueng ari we uzajya uhabwa ako kazi.


 

Ki Sung-yueng uzaba ari na we kapiteni wa Korea, ku myaka ye 29 asanzwe akina mu kibuga hagati mu gihugu cy’Ubwongerea mu ikipe ya Swansea city. Mu mikino 14 yo gushaka itike yo gukina iki gikombe cy’Isi bagiye kwitabira, Ki Sung-yueng yatsinzemo ibitego 4.

Kim Seung-gyu ukinira Vissel Kobe yo mu Buyapani, akaba ari n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Korea yagize ati: “Narebye inshuro nyinshi Sung-yueng atera za penalite, iyo yajyaga kuyitera nahitaga njya mu birere kuko nabaga nzi ko ataribuze kuyihusha. Aba ari imipira iremereye kangi yihuta kuburyo kuyihagarika bitoroshye.”

Korea iherereye mu itsinda rya F hamwe na Germany, Mexico na Sweden

Korea y’Epfo izatangira imikino yayo kuwa 18 uku kwezi, azaba ari Kuwambere w’icyumweru gitaha aho bazaba bakina na Sweden. Mu bandi bakinnyi ba Korea bazwi cyane, barangajwe imbere na rutahizamu wa Tottenham Hotspurs Hueng Mi-son. Abo ni 23 berekeje mu gikombe cy’Isi muri Russia.

Goalkeepers: Kim Seung-gyu (Vissel Kobe), Kim Jin-hyeon (Cerezo Osaka), Cho Hyun-woo (Daegu FC)

Defenders: Kim young-gwon (Guangzhou Evergrande), Jang Hyun-soo (FC Tokyo), Jung Seung-hyun (Sagan Tosu), Yun Yong-sun (Seongnam FC), Oh Ban-suk (Jeju United), Kim Min-woo (Sangju Sangmu), Park Joo-ho (Ulsan Hyundai), Hong Chul (Sangju Sangmu), Go Yo-han (FC Seoul), Lee Yong (Jeonbuk Hyundai Motors)

Midfielders: Ki Sung-yueng (Swansea City), Jung Woo-young (Vissel Kobe), Ju Se-jong (Asan Mugunghwa FC), Koo Ja-cheol (FC Augsburg), Lee Jae-sung (Jeonbuk Hyundai Motors), Lee Seung-woo (Hellas Verona), Moon Seon-min (Incheon United)

Forwards: Kim Shin-wook (Jeonbuk Hyundai Motors), Son Heung-min (Tottenham Hotspur), Hwang Hee-chan (FC Red Bull Salzburg)

Bazatangira imikino yabo Kuwambere utaha bakina na Sweden

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App