Kiyovu yanganyije n’Amagaju ku munsi wa 17

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.02.2015 saa 23:43 |

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gutakaza amanota atatu mu minota ya nyuma y’ umukino aho ku munsi wa 17 wa shampiyona y’ umupira w’amaguru mu Rwanda inganyirije n’ ikipe y’ Amagaju ibitego 2-2.

Mu minota ya nyuma niho Amagaju FC yishyuye igitego cya kabiri dore ko yari yatsinzwe 2-1. Ikipe y’ Amagaju niyo yafunguye amazamu mbere yuko rutahizamu Miamy wa Kiyovu Sports atsinda ibitego 2 mbere yuko igice cya mbere kirangira.

Ikipe y’ Amagaju mu gice cya kabiri yaje ishaka kwishyura ariko ntibyayihira aho yagombeye gutegereza umunota wa 89 w’ umukino maze rutahizamu Muhindo Jean Pierre yishyura igitego.

amagajukiyovu15

Photo : Archives

Ikipe ya Kiyovu Sports kandi yaherukaga kwishyura ku munota wa nyuma n’ ikipe ya Marines FC i Rubavu ubwo banganyaga 2-2 mu mukino wa shampiyona w’ umunsi wa 14 i Rubavu.

Indi mikino yabaye kuri iki cyumweru, ikipe y’ Isonga FC yanganyije na Gicumbi 0-0, Sunrise FC inganya na Mukura 1-1 , Espoir FC itsinda Musanze 1-0 naho umukino wagombaga guhuza AS Kigali na POLICE FC ntiwabaye kubera imvura nyinshi yaguye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amakipe nka APR FC na Rayon Sports ntabwo yakinnye kuri uyu munsi kuko yakinaga amarushanwa nyafrika.

Ikipe ya APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona aho ikurikiwe na AS Kigali, Rayon Sports ndetse na Gicumbi FC yakane aho yamaze gutambuka ku ikipe ya POLICE FC yo izigamye ibirarane bitatu.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App