Kiyovu Sports y’abakinnyi 10 itsinze Bugesera FC yisubiza umwanya wa mbere

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 18.02.2018 saa 18:20 |

Ikipe ya Kiyovu SC yatsinze Bugesera FC 2-0 yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona Azam Rwanda Premier League, Kalisa Rachid ahabwa ikarita itukura.

Ni mu mukino wakinnywe kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018 kuri Stade ya Mumena. Kiyovu Sports yakiriye umukino ishaka guhigika AS Kigali yari yaraye ku mwanya wa mbere. Bugesera FC ifite umutoza mushya (Hitimana Thierry) yashakaga intsinzi yo hanze kuko yari yitwaje abakinnyi bayo bose igenderaho.

Mugheni Fabrice atsinda igitego cy’umutwe

Amakipe yombi yatangiye asatirana ariko Bugesera ikagaragaza inyota yo kubona igitego hakiri kare. Ku munota wa 7 Mubumbyi Bernabe yanyuze mu rihumye ba myugariro ba Kiyovu SC atera ishoti riremereye, Ndoli Jean Claude aryohereza muri koloneri.

Kiyovu nayo yabaye nkikanguka isatira izamu rya Bugesera cyane ariko ba rutahizamu bayo bagahusha ibitego byabazwe cyane cyane Nganou Alexis wakunze guhusha ibitego asigaranye n’umunyezamu Nsabimana Jean De Dieu bakunda kwita Shaolin.

Bugesera FC yakinaga neza ariko ukabona ko uburyo bwo kurema inzira ihamye igana mu izamu rya Kiyovu idashushanyije neza, ahubwo igakina imipira miremire.

Ku munota wa 26 nibwo Kalisa yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo ku ikosa yakoreye Nguindo Abdallah mu kibuga hagati.

Ndatimana Robert wa Bugesera ntako atagize

Ku munota wa 34 nibwo Kiyovu SC yafunguye amazamu ku gitego Mugheni Fabrice yatsindishije umutwe ku mupira wari uvuye muri Koloneri yatewe na Habyarimana Innocent.

Igice cya kabiri kigitangira, Hitimana Thierry utoza Bugesera FC yinjije Uzochukwu Daniel ukomoka muri Nigeria ukina ataha izamu na Ntwali Jacques basimbura Dusenge Bertin na Nguindo Abdallah.

Ku munota wa 61 Moustapha Francis wa Kiyovu SC yasimbuye Mugheni Fabrice wasohotse mu kibuga acumbagira.

Ku munota wa 68 byashobokaga ko Bugesera FC yishyura igitego ariko biranga. Mubumbyi yahushije igitego ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo gucenga Vincent Habamahoro, umupira yateye uca hirya gato y’izamu ryari ririnzwe na Ndoli Jean Claude.

Wari umukino w’ingufu

Ku munota wa 83 Mustapha Francis winjiye asimbuye yatsinze icya kabiri cya Kiyovu SC. Hari kuri Koloneri yateranywe amayeri na Habyarimana Innocent . Aho kuyitera ku mitwe y’abakinnyi nkuko bimenyerewe , Innocent yayicishije hasi, ayihereza Mustapha wari uhagaze wenyine atera ishoti.

Ku munota wa 91, Kalisa Rachid yabonye ikarita ya 2 y’umuhondo ku ikosa yari amaze gukorera Ninahazwe Fabrice winjiye mu kibuga asimbuye. Rachid yahise ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Nyuma y’umukino, Kiyovu SC yongeye kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 23. Ikurikiwe na AS Kigali yatsinze Kirehe FC. AS Kigali ifite 21. Rayon Sports ni iya 3 n’amanota 18 ariko ikaba itarakina umukino w’umunsi wa 11 izakina na APR FC tariki 25 Gashyantare 2018. Police FC ni iya 4 nayo ifite amanota 18. Ikipe ya 5 ni APR FC ifite amanota 17.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga :

Kiyovu Sport: Ndoli Jean Claude, Ngirimana Alexis, Mbogo Ali, Ahoyikuye Jean Paul, Uwihoreye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Mugheni Kakule Fabrice ©, Rashid Kalisa, Djuma Nizeyimana, Habyarimana Innocent na Nganou Alexis.

Bugesera FC: Nsabimana Jean de Dieu (GK), Hakizimana Vianney, Uwacu Jean Bosco, Turatsinze Hertier, Ntijyinama Patrick, Rucogoza Aimable Mambo, Ndatimana Robert, Nguindo Abdallah, Ssentongo Saifi Farouk, Dusenge Bertin, Mubyumbi Bernabe.

Uko imikino yo ku cyumweru yose yarangiye

Sunrise Fc 1-0 Mukura VS
SC Kiyovu 2-0 Bugesera Fc
Etincelles 6-0 Miroplast Fc

Imikino yo kuwa gatandatu

AS Kigali 3-1 Kirehe Fc
Musanze Fc 0-0 Gicumbi Fc
Marines Fc 0-1 Police Fc
Amagaju Fc 2-2 Espoir Fc

Taliki ya 25 Gashyantare 

Rayon sport Vs APR fc

Dore uko amakipe akurikirana nyuma y’umunsi wa11

Imikino y’umunsi wa 11 igomba gusozwa ku wa 25 Gashyantare ahari umukino utegerejwe n’igihugu cyose ukazahuza abakeba babiri mu Rwanda Rayon Sports na APR FC, akomeje kwitegura imikino nyafurika yo kwishyura.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App