Kiyovu Sports irakira Mukura mu wa gicuti kuri icyi cyumweru

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.03.2018 saa 13:59

Ikipe ya Kiyovu sports irahura na MUKURA VS mu mukino wa gishuti kuri iki cyumweru kuri stade Mumena i Nyamirambo,umukino amakipe yombi yateguye mu rwego rwo gukomeza kumenyereza abakinnyi bayo ku buryo batasubira hasi mu gihe shampiyona yigijwe inyuma.

Aya makipe yombi ariko arakina uyu mukino anitegura igikombe cy’Amahoro giteganyijwe gukomeza taliki ya  02 z’ukwezi kwa kane kugeza taliki ya 06 z’ukwezi kwa kane.

Mu gikombe cy’Amahoro, ikipe ya Kiyovu Sports igomba kwisobanura n’ikipe ya Bugesera kuri stade Mumena, naho Mukura ikazaba icakirana na AS Kigali kuri stade  Huye. Uyu mukino uziye igihe kuko witezweho byinshi n’amakipe yombi mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Tubibutseko mu mukino wahuje aya makipe yombi i Huye amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo