Kiyovu Sports ikomeje imyitozo yitegura shampiyona iyoboye-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.01.2018 saa 08:35

Ikipe ya kiyovu Sports ikomeje imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona iyoboye kugeza ubu izakomeza taliki 06 na 07 z’ukwa kabiri  , nkuko bymejewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa

Umukinnyi Mugheni Fabrice akaba na kapiteni w’iyi kipe wari warahawe akaruhuko yagarutse muri iyi myitozo yo kuri uyu wa kane.

Iyi kipe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 ngo ifite gahunda yo kutarekura, ari nayo mpamvu ubu imyitozo yakajijwe kugira ngo  abakinnyi bazabe bari kur wego rwiza, ndetse n’abashyashya bazabe bamaze kumenyerana n’abandi.

Umukinnyi Kabula Muhammed utaragaragaye mu mikino yabanje, kuri ubu ni muzima ari gukora imyitozo n’abandi kandi ameze neza. ni mu gihe na Placide wari wagize akabazo k’imitsi nawe ku munsi w’ejo yagaragaye akora  imyitozo akaba ameze neza.

Ku rundi ruhande kandi Capitaine Mugheni Fabrice ubu nawe arahari mu myitozo nyuma yo kurangiza ikiruhuko yari yagiyemo mu gihugu cya Congo.

Amafoto yaranze iyi myitozo :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo