Kiyovu SC inganyije na APR FC bifasha Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 30.04.2019 saa 20:05

Mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,ikipe ya Kiyovu Sports yahagamye APR FC inganya na yo 0-0, iha Rayon Sports amahirwe yo kugabanya amanota yayitandukanyaga n’iriya kipe y’ingabo z’igihugu.

Ni umukino abenshi bumvaga ko APR FC iza kubonamo amanota atatu, bitewe n’impamvu zitandukanye. Impamvu ya mbere abenshi bumvaga ko Kiyovu ibererekera APR FC, mu rwego rwo kwirinda ko Rayon Sports bahora bahanganye yakwegukana igikombe cya shampiyona.

Hiyongeraho impamvu y’uko Kiyovu SC yaje gukina uyu mukino ibura abakinnyi batanu b’inkingi za mwamba, ndetse n’ihame ry’uko iyi kipe yo ku Mumena idakunze kurushimaho imbere ya APR FC.

Umukino watangiranye ugusatirana ku mpande zombi, gusa iminota 45 y’igice cya mbere irangira nta kipe iteye mu izamu ry’iyindi.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, amakipe yombi na bwo yasatiranye ku buryo bukomeye, gusa nanone habura ikipe inyeganyeza incundura z’iyindi. Kiyovu SC yabonye uburyo bubiri bukomeye cyane, gusa imipira yombi igarurwa n’umutambiko w’izamu. Ubu buryo harimo ubwa Herron Berrian ku munota wa 57 w’umukino, ndetse n’ubwo ku munota wa 75 bwa Kalisa Rashid.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana kugeza ku munota wa nyuma w’umukino, birangira amakipe yombi agabanye amanota.

Magingo aya APR FC irarusha Rayon Sports amanota ane, gusa Rayon Sports nishobora gutsinda Espoir ku wa kane w’iki cyumweru izasigara irushwa na mukeba inota rimwe ryonyine. Kiyovu SC yo yakomeje kuguma ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 39, ikaba irushwa na Police FC ya kane inota rimwe. Ni mu gihe shampiyona ibura imikino itanu igasozwa.

Uko imikino y’umunsi wa 25 iteganyijwe/ Yagenze:

Ku wa kabiri tariki 30 Mata 2019

Gicumbi FC 1-0 AS Kigali FC
SC Kiyovu 0-0 APR FC

Kuwa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2019

Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h30)
Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi, 15h30)
Kirehe FC vs Marines FC (Kirehe, 15h30)
Bugesera FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h30)

Ku wa Kane tariki 2 Gicurasi 2019

Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h30)
Rayon Sports FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h30)

Abatemerewe gukina umunsi wa 25

1. Armel Ghislain (SC Kiyovu)
2. Gatoto Serge (Espoir FC)
3. Muhire Annicet (Bugesera FC)
4. Ndagijimana Benjamin (Kirehe FC)
5. Okenge Lulu (Gicumbi FC)
6. Nshimiyimana Aboubakar (Gicumbi FC)
7. Niyonkuru Ramadhan (Musanze FC)

Tanga igitekerezo