Kiyovu na Pepiniere zimanutse mu cya kabiri,APR ibuze umwanya wa kabiri

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.06.2017 saa 17:44

Imikino y’umunsi wa 30 ari nawo wa nyuma wa shampiyona yabaye kuri uyu wa kane irangiye ikipe ya Kiyovu na Pepiniere zisubiye mu cyiciro cya kabiri naho Police FC ifashe umwanya wa kabiri.

Imyaka irenga 50 ikipe ya Kiyovu Sports ikina icyiciro cya mbere, isubiye mu cyiro cya kabiri nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona. Yakomeje guhanyanyaza uyu mwaka w’imikino ariko biranga, imbaraga za Kiyovu ntabwo uyu mwaka zibashije kuyirokora mu cyiciro cya mbere.

Pepiniere yari yakoze akazi gakomeye ijya gutsindira ikipe ya Gicumbi ku kibuga cyayo, ariko Rayon Sports ntabwo yoroheye na gato iyi kipe ya Kiyovu Sport.Bamwe bakekaga ko iyi kipe ya Rayon Sports iza kuborohereza ikarekura, bakaba bayitsinda, ariko siko byagenze ku Mumena, imbere y’abafana benshi b’iyi kipe yamaze kwegukana shampiyona.

Kiyovu isubiye mu cya kabiri,APR ibura umwanya wa kabiri

Ikipe ya APR FC nayo inaniwe kuba yafata umwanya wa 2 muri shampiyona aho itakaje amanota i Muhanga imbere y’ikipe ya Bugesera ya Kanyankore Gilbert, wirukanwe na APR FC mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Bugesera FC ikaba itsinze ikipe ya APR FC ibitego 2-1, mu gihe Police FC yatsinze Marines FC ibitego 4-2.

Ku Mumena kari agahinda gakomeye ku bakunzi ba Kiyovu Sport barimo n’abahoze bakinira iyi kipe y’ubukombe hano mu Rwanda.Kiyovu Sport ni yo kipe ya mbere mu Rwanda isubiye mu cyiciro cya kabiri , ifite byibura igikombe cya shampiyona.

Imikino yose uko yagenze:

  • Mukura VS 0-1 Kirehe FC
  • Gicumbi FC 1-3 Pepiniere
  • APR FC 1-2 Bugesera
  • Police FC 4-2 Marines
  • Musanze 1-0 Sunrise
  • Espoir 0-1 AS Kigali
  • Kiyovu Sport 1-2 Rayon Sports
  • Amagaju ?-? Etincelles

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo