Kiyovu iri kongerera amasezerano abakinnyi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.04.2015 saa 20:06 |

Ikipe ya Kiyovu Sports imwe mu makipe y’amaguru hano mu Rwanda yatangiye kongerera bamwe mu bakinnyi bayo abakinnyi amasezerano.

Umwe mu bakinnyi yahereyeho ni myugariro Fitina Ombalenga wasinyiye amasezerano y ‘imyaka 2zageza mu mwaka wa 2017.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Muddy Byumvuhore atangaza ko uwo mukinnyi bamaze kumwongerera amasezerano.

Muddy avuga ko kongerera uwo mukinnyi amasezerano ari igikorwa cyiza, kuko abakinnyi beza bagomba kongererwa amasezerano hakaba hari n’abandi bashaka kuyaha.

kiyovuombolenga

Kuri ubu iyo kipe irashaka kongerera abakinnyi amasezerano, kuko bari mu mpera z’umwaka wa shampiyona.

Kiyovu Sports irashaka kongerera amasezerano abakinnyi batandukanye barimo : umuzamu Alexis Ganza, Mukamba Namasombwa ndetse na Abdul Karim Gashugi.

Kuri ubu ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 6 n’amanota 32 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ikipe ya Kiyovu irashaka kugumana abakinnyi bayo bayikiniye muri shampiyona muri uyu mwaka, kuri ubwo bakaba bashaka kubagumana kugira ngo bazakomeze kubifashisha mu gihe kirimbere.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App