Kirehe FC nayo yemereye abakinnyi bayo agatubutse ngo bateshe igikombe Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.05.2019 saa 18:00

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC baheruka guhembwa muri Mutarama uyu mwaka,babwiwe ko bagomba gutsinda Rayon Sports kugira ngo bahabwe agahimbazamusyi k’ibihumbi ijana ( 100,000 FRW) ndetse ngo bazahita bahembwa ibirarane byabo nyuma y’uyu mukino.

Ikipe ya Kirehe FC yiteguye cyane uyu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona,yahembye abakinnyi bayo ukwezi kumwe,irangije ihita ibimurira muri hoteli ya mbere muri aka karere kugira ngo bitegure gutsinda Rayon Sports.

Abakinnyi ba Kirehe FC

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 ivugira i Kigali abitangaza,aba bakinnyi ba Kirehe FC babwiwe ko kubera ko bishyuje amafaranga menshi mu kwinjira ku kibuga,bazahita bahembwa amafaranga yose baberewemo ndetse banahabwe akayabo k’ibihumbi ijana ( 100,000 FRW) by’agahimbazamusyi ,nibaramuka bahagaritse Rayon Sports ntitware igikombe.

Rayon Sports irasabwa gutsinda Kirehe FC kugira ngo abakunzi bayo bamanuke baririmba murera gusa ntibazoroherwa n’aba basore ba Kirehe bahawe ibya mirenge dore ko aribwo bwa mbere aba bakinnyi bategewe agahimbazamusyi k’ibihumbi ijana ( 100,000 FRW).

Kirehe FC izakira uyu mukino w’umunsi wa 29 i Nyakarambi kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2019 ,yatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino amafaranga make ari ibihumbi 3000 FRW, ahatwikiriye ni 10,000 Frw n’ibihumbi 5,000 Frw.

Tanga igitekerezo