Kévin Monnet-Paquet ashobora gukina umukino wa Côte d’Ivoire-Mashami

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.02.2019 saa 08:15

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu “Amavubi”Mashami Vincent, aremeza  ko bageze kure ibiganiro barimo kugirana na rutahizamu Kévin Monnet-Paquet ku buryo azagaragara mu mukino wa nyuma wo gushaka itike ya CAN 2019 uzahuza u Rwanda na Cote d’Ivoire tariki 22 Werurwe 2019, i Bouake muri Cote d’Ivoire.

Kévin Monnet-Paquet w’imyaka 30 ukinira Saint Etienne imwe mu makipe akomeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa Ligue 1 ,yemeye gukinira u Rwanda mu Gushyingo 2018, nyuma yo kumara igihe abisabwa ntabyemere. Mashami Vincent, umutoza w’Amavubi avuga ko Monnet Paquet azabafasha cyane muri uyu mukino.

Monnet Paquet

Ati “Ibiganiro na Monnet-Paquet, bigeze kure. Ni umuntu uzadufasha byinshi mu busatirizi tugendeye ku bunararibonye afite no ku mikino amaze gukina; bijyanye kandi n’urwego ikipe yacu twifuza ko yakinaho. Mu ikipe ye ya St Etienne ari ku rwego rwo hejuru, ni umukinnyi mwiza. Azafatanya n’abandi kugira ngo haboneke umusaruro.’’

Uyu mutoza w’Amavubi anavuga ko mu nshingano ze harimo no gukurikirana abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nubwo rimwe na rimwe bidakorwa kubera amikoro.

Mashami Vincent

Ati “Buriya byose bisaba ingengo y’imari, nta bwo ari uguhaguruka ngo uvuge ngo ndashaka kujya hariya ugomba gushaka viza n’ibyangombwa. Ariko ubundi birakorwa.”

Mashami Vincent anahamya ko bigenze neza bakina umukino wa gicuti mbere yo kujya gukina na Cote d’Ivoire.  Amavubi azakina na Cote d’Ivoire nta kinini aharanira mu gihe yamaze gusezererwa mu gushaka itike ya CAN 2019 aho ari ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri mu mikino itanu.

Tanga igitekerezo