Kera kabaye Masudi Djuma na AS Kigali babonye amanota atatu

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.12.2018 saa 19:22

Ikipe ya AS Kigali n’umutoza wayo bariruhukije kuko babonye amanota atatu ya mbere ku mukino w’umunsi wa munani batsinzemo Bugesera FC ibitego 3-0 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 31, igitego cyatsinzwe na Ngandu Omar n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Mu gice cya kabiri, AS Kigali yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy, ku mupira yari ahawe na Ruhinda Farouk.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Sentongo Saifi uzwi nka Ruhinda Farouk, yatsinze igitego cya gatatu ikipe yahoze akinira, umukino urangira ari 3-0.

Gutsinda Bugesera bikuye AS Kigali ku mwanya wa 15 ifata uwa 13 n’amanota 7 isiga mu manegeka Amagaju na Etincelles zifite amanota 7 naho Gicumbi ikaba iya nyuma n’amanota 2.

Mukura VS niyo iyoboye shampiyona n’amanota 19,ikurikiwe na APR FC ifite 18, Police FC niya 3 n’amanota 16 mu gihe Rayon Sports ari iya 4 na 15.

Uko imikino y’umunsi wa munani yose yagenze

Ku wa Kabiri Tariki 11/12/2018

SC Kiyovu vs Gicumbi FC
Kirehe FC 1-0 Musanze FC
Etincelles FC vs Police FC
Mukura VS 3-1 Espoir FC

Ku wa Gatatu Tariki 12/12/2018

Marines FC 3-0 Amagaju FC
AS Muhanga 4-2 Sunrise FC
APR FC 2-1 Rayon Sports FC

Ku wa Kane Tariki 13/12/2018

AS Kigali 3-0 Bugesera FC

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo