Kenya yangiwe kwakira irushanwa rya “CHAN 2018”

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.09.2017 saa 19:53

Igihugu cya Kenya cyari cyarahawe kuzakira irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’ibihugu rikinwa n’abakinnyi bakina muri shampiyona z’ibihugu rya “African Nations Championship” (CHAN) mu mwaka wa 2018 cyamaze kuryamburwa kubera ko nta myiteguro yacyo yigeze ibaho.

Nk’uko urubuga rwa CAF online.com rwabitangaje uyu mwanzuro wafatiwe mu nama itegura irushanwa rya CHAN yabereye i Accra muri Ghana.Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryagaragaje impungenge z’umutekano muri Kenya nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rusheshe ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 8 Kanama 2017.

Kongo yatwaye CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda

Ibindi kuba imirimo yo gusana Sitade zizakira iki gikombe iri kugenda buhoro cyane kandi igihe kirimo kigenda gisatira irushanwa nyirizina.Maroc, Ethiopia na Côte d’Ivoire ni byo bihugu byagaragaje ko bishaka kongera kwakira iri rushanwa gusa komite nyobozi ya CAF yaretse n’ibindi bihugu bibyifuza kugira ngo bitange ubusabe mu gihe kitarengeje iminsi 15.

Iri rushanwa rizaba tariki ya 11 Mutarama kugeza 2 Gashyantare 2018.

Ibihugu 15 bizitabira irushanwa rya CHAN 2018 ni:Congo, Libya, Maroc, Cameroon, Nigeria, Zambia, Uganda, Angola, Guinea Equatorial, Mauritania, Sudani, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Guinea na Namibia.

CHAN iheruka kubera mu Rwanda muri Mutarama 2016 aho yegukanwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze Mali ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

U Rwanda rwari rwabashije kwitabira iri rushanwa umwaka ushize, uyu mwaka ntirwahiriwe kuko rwasezerewe mu rugendo rwo guhatanira itike yo kuzitabira CHAN umwaka utaha aho rwasezerewe na Uganda Cranes yatsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo