Kayiranga Batista ntakiri umutoza wa Mukura

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.11.2014 saa 13:35 |

Nyuma yo kugaragaza umusaruro mucye muri Mukura, umutoza Kayiranga Baptiste yamaze gusezererwa.

Mukura Vs yafashe icyemezo cyo gusezerera umutoza wayo Kayiranga Batista nyuma yo kugaragaza umusaruro mucye muri Mukura.

Kuva shampiyona yatangira Mukura iri kubarizwa ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 mu mikino 6 , nyuma yo gutsindwa na Marines, Espoir na Gicumbi igitego 1-0 buri yose, igatsindwa na Kiyovu ibitego 3-1 ikanganya na Sunrise 1-1 hanyuma AS Kigali 0-0. 

Nyuma y’inama yabereye i Huye kuri uyu wa gatatu nimugoroba, ubuyobozi bwa Mukura bwafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano bwari bufitanye n’umutoza Kayiranga Baptiste.

  kayirangabatista

Kayiranga Batista wari amaze amezi 6 muri Mukura yatsinze igitego kimwe mu mikino 6

Umunyamabanga wa Mukura , Ntakirutimana Emmanuel yavuze ko basanga ntacyo batahaye Kayiranga Baptiste ariko nyuma yo gusuzuma umusaruro we , bahisemo gusesa amasezerano nawe.

Ntakirutimana Emmanuel yagize ati :”Kayiranga yagaragaje umusaruro mucye muri iki gihe yatozaga Mukura ntacyo tutamuhaye.Hari ingingo mu masezerano yacu na Kayiranga, ivuga ko iyo rumwe mu ruhande rutubahirije amasezerano cyane ku musaruro , ikipe ifite ubushobozi bwo kuyasesa nta nteguza , nta mperekeza”

Kayiranga ahabwa akazi muri Kamena 2014 , yasabwe kuza mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona .

abatozamukuraMukura iraba itozwa by’agateganyo na Nshimiyimana Canisius(uwambere ibumoso)

Umunyamabanga wa Mukura avuga ko ikipe iraza kuba itozwa na Nshimiyimana Canisius na Muvunyi Fils bari basanzwe bamwungirije. Mu gihe mu minsi irimbere bazashyira ku isoko umwanya w’umutoza wa Mukura

Mukura igomba kwakirwa na Police FC kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App