Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’ Amavubi y’Abagore

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.04.2018 saa 08:57

Nyuma yo kwemeza ko Irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu mu Bagore mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba “CECAFA Women Challenge Cup 2018” rizabera mu Rwanda, Ferwafa yahaye Kayiranga Baptiste ishingano zo gutegura Amavubi y’Abagore yari amaze imyaka ibiri atitabira imikino mpuzamahanga.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yaherukaga gukina mu 2016 ubwo yitabiraga CECAFA yabereye muri Uganda, aho yasezerewe nta mukino n’umwe itsinze.

Amavubi y’Abagore yaherukaga kubaho mu 2016 yongeye kubyutswa mbere y’ukwezi kumwe ngo u Rwanda rwakire irushanwa rya CECAFA Women Challenge Cup 2018

Nk’uko Ferwafa yabitangaje, u Rwanda ruzakira iri rushanwa kuva tariki 12 kugera ku wa 20 Gicurasi 2018, rikazabera kuri Stade Amahoro i Remera n’iya Kigali i Nyamirambo.

Inshingano zo gutoza iyi kipe zari zisanzwe zifitwe na Nyinawumuntu Grace yazambuwe zihabwa Kayiranga Baptiste utari ufite ikipe atoza. Yahawe Mbarushimana Shabani na Umunyana Seraphina nk’abatoza bungirije; Maniraguha Claude ahabwa gutoza abanyezamu naho Kayishakire Hadidja agirwa ushinzwe Imibereho y’Abakinnyi.

Nubwo aba batoza bashyizweho, ku rubuga rwayo, Ferwafa yatangaje ko u Rwanda rutaremeza niba ruzitabira iri rushanwa kuko bikazamenyekana mu mpera z’iki cyumweru abatoza n’abayobozi nibamara guhura bakarebera hamwe ibikenewe.

Kugeza ubu ibihugu byamaze kwemeza ko bizakina iri rushanwa ni Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia, Sudani, Somalia na Djibouti naho u Rwanda, Eritrea na Sudani y’Epfo bikaba bitarabyemeza.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo