Katauti arasaba Perezida Kagame kumurenganura

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.05.2015 saa 14:06

Umukinnyi wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi wakinaga nka myugariro Ndikumana Hamadi Katauti yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba kumurenganura ku kibazo cyo kuba yaragizwe umunyamahanga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Katauti  yemeye iby’aya makuru ko yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ngo amurenganure.

Katauti yagize ati “Naramwandikiye ariko sindabona igisubizo kuko ngo muri iyi minsi ahuze, ariko abo muri Perezidansi bambwiye ko muri iki cyumweru nko ku wa kane nazajya kureba igisubizo.”

katauti

Katauti yanatangaje uburyo abonamo umupira w’amaguru mu Rwanda, aho ngo asanga abakinnyi baramaze kwirara. Yagize ati “Ikibazo cya mbere ruhago ifite ni abakinnyi bamaze kwirara. Kuri ubu abakinnyi barakina uko bishakiye kuko n’ejo bazasubira mu kibuga. Nta we bahatana uhari.”

Avuga ku miyoborere y’umupira muri iki gihe yavuze ko kuva ku bakozi bo hasi muri FERWAFA kugeza ku bo hejuru usanga nta n’umwe wakinnye umupira w’amaguru.

Yagize ati: “Ibintu biri kwicwa n’imiyoborere mibi pe. Njye mpamya ko iyaba bashyiragamo abantu bakinnye umupira, bawuzi neza ari bwo ibintu byajya mu buryo.”

Ati “None se umuntu araturuka iyo ngo aje kuyobora umupira, atanawuzi mubona yakoramo iki gishya? Umupira wacu wishwe n’ubuyobozi bubi bwaba ubwa ‘federation’ ndetse n’ubuyobozi bw’amakipe.”

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo