Karekezi Olivier yatangaje abakinnyi yifuza kongera muri Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.12.2017 saa 01:32

Nyuma yo kunganya 1-1 n’ikipe ya Miroplast,umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Olivier Karekezi yatangaje abakinnyi yumva yifuza kongera muri Rayon Sports kugira ngo azabashe kwitwara neza mu marushanwa nyafurika.

Ibi Karekezi arateganya kubikora kugira ngo azabashe kwitwara neza mu mikino nyafurika Rayon Sports igomba kwitabira muri 2018.

Karekezi Olivier

Aganira n’itangazamakuru ,yatangaje ko yifuza kongera abakinnyi batandukanye muri Rayon Sports aho hari umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Zambia n’abandi babiri bakomoka mu gihugu cya Congo gusa agomba kubanza kwicarana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakareba uburyo aba bakinnyi bakongerwa mu ikipe ya Rayon Sports.

Karekezi Olivier abajijwe imyanya aba bakinnyi bakinaho yatangaje ko harimo umwe ukina inyuma ndetse n’undi ukina hagati ndetse na Rutahizamu aba bakinnyi Rayon Sports nimara kubasinyisha hagomba no kwiyongera rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cya Mali Ismailla Diarra ugomba kubona ibyangombwa kuri 05 Mutarama 2018.

Isamaila Diarra ntaremererwa gukina shampiyona
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo