Karekezi Olivier uri mu Rwanda yasubije amakipe amwifuza

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.01.2019 saa 11:06

Umutoza Karekezi Olivier uri mu biruhuko mu Rwanda yatangaje ko ataje ino  gushaka ikipe nkuko biri kuvugwa atoza kuko afite ikipe atoza muri Sweden nk’umutoza wungirije gusa hagize ikipe imwereka ko imukeneye bagirana ibiganiro.

Mu kiganiro yagiranye na Radio one ,Karekezi Olivier yatangaje ko afite akazi mu cyiciro cya gatatu muri Sweden ndetse ataje mu Rwanda gushaka ikipe atoza nkuko byavuzwe gusa hagize ikipe imwifuza bashobora kugirana ibiganiro. Yagize ati “Mfite ikipe ntoza mu cyiciro cya gatatu muri Sweden nk’umutoza wungirije,ntabwo naje mu Rwanda gushaka akazi gusa hagize ikipe inyifuza twagirana ibiganiro.”

Karekezi Olivier yaherukaga mu Rwanda atoza Rayon Sports

Bimaze iminsi bivugwa ko Karekezi Olivier ashobora kwerekeza mu ikipe ya Police Fc ishobora kwirukana umunya Zambia Albert Mphande umaze igihe atsindwa umusubirizo.

Karekezi waherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ubwo yatozaga Rayon Sports,yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yageraga mu Rwanda aje mu kiruhuko.

Tanga igitekerezo