Kambale Salita Gentil yageze muri Musanze FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 31.01.2019 saa 11:12

Rutahizamu wari umaze amezi atanu asinyiye ikipe ya Marines Fc, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Musanze y’umutoza Emmanuel Ruremesha

Kuri uyu mugoroba ni bwo ikipe ya Musanze yamaze kwemeza ko yasinyishije Kambale Salita Gentil, rutahizamu wakinaga mu ikipe ya Marines kuva mu ntangiriro za Shampiona y’uyu mwaka.

Kambale Salita Gentil akiri capitaine wa etincelles FC

Kambale Salita Gentil wakiniye amakipe nka Rayon Sports, Etincelles, Singida United yo muri Tanzania ndetse na Marines fc , yerekeje muri Musanze aho asanze umutoza Ruremesha Emmanuel wahoze anamutoza muri Etincelles.

Uyu rutahizamu, abaye undi mukinnyi wa gatatu ukomeye werekeje muri Musanze, nyuma y’umunyezamu Nzarora Marcel na myugariro Munezero Fiston, aba bo bakaba baravuye mu ikipe ya Police Fc

Tanga igitekerezo