Kagere Meddie yafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions league

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.01.2019 saa 07:38

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi  Kagere Meddie, yafashije ikipe akinira ya Simba Sports Club yo muri Tanzania kwitwara neza mu mukino wa mbere w’amatsinda ya Total CAF Champions league y’uyu mwaka.

Hari mu mukino wa mbere w’itsinda D iyi kipe yari yakiriyemo JS Saoura yo muri Algeria. Uyu mukino wabereye kuri Stade y’igihugu ya Tanzania i Dar Es Salaam warangiye Simba SC itsinze 3-0.Kagere Meddie akaba yatsinze ibitego bibiri muri ibi bitatu, ikindi gitsindwa na n’Umugande Emmanuel Okwi.

Kagere Meddie uzwi ku kazina ka MK14 yishimira igitego hamwe na bagenzi be

Ni umukino Simba SC yarushijemo JS Saoura dore ko yihariye umupira ku kigereranyo cya 64%, inatera amashoti atanu yaganaga mu izamu kuri abiri y’Abanya-Argeria.

Iyi kipe kandi yakomeje intego yayo y’uko nta kipe izaturuka hanze ngo iyitsindire i Dar Es Salaam muri iyi mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo