Kagere Meddie uhagaze neza yatangiye kwifuzwa n’amakipe y’ibigugu

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.02.2019 saa 02:45

Umukinnyi Kagere Meddie uhagaze neza mu mikino nyafurika yatangaje ko kuba ahagaze neza byatumye amakipe akomeye muri Afurika atangira kumurambagiza aho ku isonga haza TP Mazembe na AS VITA Club yo mu gihugu cya Kongo ndetse n’andi yo ku mugabane w’I Burayi.

Rutahizamu Kagere Meddie uherutse gufasha Simba SC gutsinda mucyeba wayo w’ibihe byose Yanga Africans igitego 1-0, yabwiye Radio 10 ikorera i Kigali ko hari amakipe amushaka kubera ukuntu akomeje kwitwara neza mu mikino ya CAF Champions League ndetse na shampiyona ya Tanzania.

Kagere Meddie ahagaze neza muri iki gihe

Yagize ati “Hari amakipe yatangiye kumvugisha arimo TP Mazembe,AS Vita Club,n’izindi zo hanze muri Turkey n’ahandi.Intego yanjye n’ugukomeza gufasha ikipe kuko twiyemeje kugera mu matsinda ya CAF Champions League tubigeraho,ubu turifuza kugera kure.”

Kagere Meddie yavuze ko atigeze aha umwanya amagambo abanya Tanzania bamututse ko ashaje ntacyo azageraho,aho yemeje ko ariwe ujya mu kibuga bo bavuga bari hanze bityo atigeze acika integer kubera bo. Yongeyeho ko ikintu kimufasha kwitwara neza ari ukwiha intego mbere ya shampiyona ndetse atajya atekereza umubare w’ibitego azatsinda ahubwo yiyemeza gukora cyane ibitego bikaboneka.

Meddie Kagere niwe uyoboye ba rutahizamu muri CAF Champions League n’ibitego 3 anganya na Jean Marc Makusu wa AS Vita Club,Karim Wallid wa Al Ahly SC na Themba Zwane wa Mamelodi Sundowns.

Tanga igitekerezo