Kabele yashimye aho imirimo yo gusana ibibuga bizakira CHAN igeze

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.06.2015 saa 23:45 |

Visi Perezida wa Kabiri wa CAF Almany Kabele akaba n’umuyobozi w’akanama gashinzwe gutegura irushanwa rya CHAN yashimye aho u Rwanda rugeze rusana ama sitade azakira iri rushanwa, asaba ko bongeramo ingufu kugirango aya ma sitade azashobore kuboneka bukiri kare.

Kabele yasuye Sitade Umuganda na Huye kuri uyu wa mbere nyuma yaho asuye iya Kigali ku Cyumweru. Mu rugendo rw’I Rubavu na Huye, Kabele yari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Bwana Edward Kalisa hamwe na Perezida wa Ferwafa, Bwana Vincent Nzamwita.

kabele

Aganira n’urubuga rwa Ferwafa , umuyobozi w’akanama gashinzwe gutegura iri rushanwa rizabera mu Rwanda (LOC), akaba na Perezida wa Ferwafa, Bwana Vincent Nzamwita yavuze ko Kabele yishimiye ibikorwa birimo gukorwa kandi agaragaza icyizere y’uko urebeye hamwe aho imirimo igeze, nakizabuza u Rwanda kwakira neza iri rushanwa.

“Uruzinduko rwa Kabele ruje nyuma y’intumwa za CAF zaje mw’isurwa rya ama sitade mu kwezi kwa gatanu. Yari aje kurebera hamwe niba ibyo batanze muri raporo yabo aribyo, aho bigeze bisanwa, niba tubyemera ndeste anaganira n’abayobozi,”

“Yatugiriye inama kandi adusaba ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda, ibikorwa byose byaba byarangiye nkuko abashinzwe gusana aya ma siatde babimwejeje. Kandi yatubwiye yuko urebeye hamwe aho iyi mirimo igeze, nta mpugenge zihari zabuza u Rwanda kwakira irushanwa cya CHAN 2016,”

Irushanwa ry’igikombe cy’afrika rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) rizaba mu Rwanda guhera tariki ya 16/01/2016 kugeza tariki ya 07/02/2016.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App