Jules Ulimwengu yahawe akayabo k’amafaranga n’abafana nyuma yo gutsinda Police

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.05.2019 saa 00:52

Nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 ,abafana ba Rayon Sports basazwe n’ibyishimo bituma Jules Ulimwengu wagitsinze bamusaba kuzenguruka stade Amahoro atoragura amafaranga bamujugunyiraga.

Abafana ba Rayon Sports bakunda intsinzi cyane,bishimiye gutsinda ikipe y’abashinzwe umutekano igitego 1-0,niko guhundagazaho akayabo k’amafaranga Jules Ulimwengu wagitsinze ku munota wa 85 w’umukino.

Ubwo yari ageze mu rwambariro, Ulimwengu yahamagawe na bamwe mu bafana ba Rayon Sports ngo agaruke bamushimire,niko gutangira kumuhereza inoti nyinshi cyane.

Guhera mu gice cya Stade Amahoro ahazwi nko mu icyenda kugeza muri 17, Ulimwengu yahazengurutse abafana bari hejuru basuka amafaranga hasi akagenda atoragura. Ulimwengu yahawe amafaranga yuzura isengeri abakinnyi bambara mu myitozo ndetse no mu rukweto yari afite.

Nkuko amakuru atugeraho abitangaza,Umurundi Jules Ulimwengu yasaruye mu bafana ba Rayon Sports akayabo k’ibihumbi 490 by’amafaranga y’u Rwanda aziyongera ku mushahara we ndetse n’agahimbazamusyi k’ikipe.

Nyuma y’umwanya munini Rayon Sports isatira Police FC ubutitsa,myugariro Irambona Eric yarenguye umupira usanga Jules Ulimwengu aho yari ahagaze mu rubuga rw’amahina,awukubita agatsinsino winjira mu izamu.

Aka gatsinsino ka Ulimwengu kahinduye byinshi,kuko katumye Rayon Sports ifata umwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo ikuyeho APR FC yari iwumazeho igihe kinini ndetse irahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe niramuka itsinze imikino 4 isigaye.

Tanga igitekerezo