Jose Mourinho azasubira mu kibuga mu kazi ko gutoza mu mpenshyi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 31.03.2019 saa 16:38

Umutoza w’umunya-Portugal Jose Mourinho ugiye kumara igice cy’umwaka ari mu bushomeri azasubira mu kazi mu mpenshyi aho ashobora kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich gusimbura Niko Kovac.

Inkuru ituruka ku basesenguzi mu bya ruhago b’Abafaransa Foot Mercato ivuga ko ikipe ya Bayern Munich irangajwe imbere no gushaka umusimbura wa Niko Covac utari kwitwara uko ba nyir’ikipe bifuza.

Jose Mourinho

Inkuru  igira iti: “Amakuru dufite ni uko Bavarian (Bayern Munich) bagomba gutekereza neza kuri Jose Mourihno. Kuva cyera bashatse The Special One biranga ariko ubu hari amahirwe.”

Ni mu gihe Jose Mourinho yatakaje akazi ke mu Kuboza kwa 2018 yirukanwe n’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza kubera umusaruro mucye.

Ku rundi ruhande, abakunzi n’abayobozi b’ikipe ya Bayern Munich ntibarebana neza n’umutoza wabo Niko Kovac nyuma yo gusezererwa na Liverpool muri 1/8 cya Champions League no muri shampiyona bakaba bakirwana na Dortmund.

Tanga igitekerezo